Zaburi 42
42
Amaganya y’umulevi utuye kure y’Ingoro y’Uhoraho#42.1 . . . kure y’Ingoro y’Uhoraho: zaburi ya 42 n’iya 43 zigomba gusomerwa hamwe, kuko mu by’ukuri ari zaburi imwe abanditsi ba kera bagabanyijemo kabiri kubera kwibeshya (reba uko inyikirizo dusoma muri 42,6.12 ihuje n’iyo muri 43,5). Ni indirimbo y’umulevi wahoze ashimishwa no gukorera Imana mu Ngoro yayo (42.5); ariko ubu akaba yarajyanywe bunyago kure ya Yeruzalemu, mu karere k’amasoko ya Yorudani (42.7), rwagati y’abantu badashobotse, b’abasekanyi n’abagomeramana (42.4 na 11; 43,1–2). Agahinda karamuzonze, ariko akagerageza guhorana icyizere: umunsi n’ijoro agakomeza gusenga, asaba Imana ngo izamukomorere agaruke i Yeruzalemu, kuyihasingiriza no kuyishimira. (igice cya mbere)
1Igenewe umuririmbisha. Ni umuvugo w’abahungu ba Kore.
2Uko impara yahagira ishaka amazi afutse,
ni ko umutima wanjye ugufitiye inyota, Mana yanjye.
3Umutima wanjye ufite inyota y’Imana, Imana Nyir’ubuzima;
mbese nzajya ryari kureba uruhanga rw’Imana?
4Nsigaye ntunzwe no kurira umunsi n’ijoro,
ari na ko bambwira ngo «Imana yawe iba hehe?»
5Ndabyibuka, bigatuma nsuhuza umutima,
uko najyaniranaga n’inteko z’abantu,
nyoboye umutambagiro ugana Ingoro y’Imana,
mu rwamu rw’impundu n’ibisingizo,
by’imbaga yakereye ibirori.
6Mbe mutima wanjye, ni iki kiguciye intege,
kandi ukangiriramo amaganya?
Izere Imana, kuko nzongera kuyisingiza,
yo mukiza wanjye n’Imana yanjye!
7Umutima wanjye waguye agacuho, Mana yanjye;
ni cyo gituma nzirikana ka gasozi gato,
kari hagati y’imisozi ya Yorudani n’ibitwa bya Herimoni.
8Imivumba y’amazi magari, ngiyo irasukiranya,
ikurikiwe n’urusaku rw’insumo ziruruma;
maze imivu n’imihengeri bikantemba hejuru.
9Ku manywa, Uhoraho agaba ineza ye,
nijoro sintuze kumuririmba,
bityo ngasenga Imana nkesha ubuzima.
10Ndashaka kubwira Imana, yo rutare rwanjye,
nti «Kuki wanyibagiwe?
Kuki nagomba kugenda nijimye, umwanzi ansumbirije ?»
11Dore ingingo zanjye zatagaranye,
abanzi barantuka buri gihe,
bambaza ubudatuza ngo «Imana yawe iba hehe?»
12Mbe mutima wanjye, ni iki kiguciye intege,
kandi ukangiriramo amaganya?
Izere Imana, kuko nzongera kuyisingiza,
yo mukiza wanjye n’Imana yanjye.
Currently Selected:
Zaburi 42: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.