Zaburi 41
41
Isengesho ry’imbabare yizeye Imana#41.1 . . . yizeye Imana: umurwayi watereranywe n’incuti ye y’amagara kandi abanzi be bakaba bamuhundajeho ibitutsi, arasaba Uhoraho ngo amubabarire ibicumuro bye kandi amukize, maze bose babonereho ubugwaneza Imana imufitiye.
1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Hahirwa uwita ku mukene no ku munyantege nke:
ku munsi w’amakuba, Uhoraho azamukiza!
3Uhoraho azamukomeza, amuhe guhirwa ku isi.
Kandi ntazamugabiza abanzi be bamuhigira!
4Uhoraho amuterera inkunga aho arwariye,
akamuhindurira kenshi uburyamo arambarayeho
5Naratakambye nti «Uhoraho, ngirira ibambe,
maze unkize, kuko nagucumuyeho!»
6Naho abanzi banjye bo bakamvuga nabi,
ngo «Mbese azapfa ryari? Izina rye rizazima ryari?»
7Iyo hagize uje kundeba, usanga avuga amateshwa,
umutima we ukaba wuzuyemo ibitekerezo by’ubugome;
maze yasohoka, akagenda abyandagaza mu nzira.
8Iyo bateraniye iwanjye,
abanyanga bose banshimanira inzara;
aho bari mu rugo rwanjye,
icyabo ni ukureba aho icyago kingejeje,
9bati «Ibyamubayeho ni akaga rwose,
ubwo yaryamye nta bwo agiteze kweguka!»
10Ndetse n’incuti yanjye y’amagara nizeraga,
tukanasangira ibiryo byanjye, na yo yanyigaritse!
11Ariko wowe, Uhoraho, ungirire ibambe, umpagurutse,
maze mbone uko mbiganzura!
12Rwose nzamenya ko unkunda,
ari uko mbonye umwanzi wanjye atongeye kunyigambaho.
13Kubera ubudakemwa bwanjye wakomeje kunshyigikira,
maze ungarura iruhande rwawe ubuziraherezo.
14Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli,
kuva iteka kuzageza iteka ryose!
Amen! Amen!
Currently Selected:
Zaburi 41: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.