Zaburi 43
43
Amaganya y’umulevi utuye kure y’Ingoro y’Uhoraho#43.1 . . . : reba igisobanuro twatanze kuri zaburi ya 42. (igice cya kabiri)
1Mana yanjye, ndenganura,
unkiranure n’inyoko y’abagomeramana;
maze unkize abahendanyi n’abagome.
2Mana yanjye, ko ari wowe mfiteho ubuhungiro,
kuki usa n’uwanyihakanye?
Kuki nagomba kugenda nijimye,
umwanzi ansumbirije?
3Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe,
bijye binyobora inzira,
maze bizangeze ku musozi wawe mutagatifu,
aho Ingoro yawe yubatse.
4Ubwo nzegera urutambiro rw’Imana,
nsange Imana nkesha umunezero wose;
maze, Uhoraho Mana yanjye, ngusingize,
ngucurangira inanga.
5Mbe mutima wanjye, ni iki kiguciye intege,
kandi ukangiriramo amaganya?
Izere Imana, kuko nzagumya kuyisingiza,
yo mukiza wanjye n’Imana yanjye.
Currently Selected:
Zaburi 43: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.