1
Zaburi 42:11
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Dore ingingo zanjye zatagaranye, abanzi barantuka buri gihe, bambaza ubudatuza ngo «Imana yawe iba hehe?»
Compare
Explore Zaburi 42:11
2
Zaburi 42:1-2
Uko impara yahagira ishaka amazi afutse, ni ko umutima wanjye ugufitiye inyota, Mana yanjye.
Explore Zaburi 42:1-2
3
Zaburi 42:5
Ndabyibuka, bigatuma nsuhuza umutima, uko najyaniranaga n’inteko z’abantu, nyoboye umutambagiro ugana Ingoro y’Imana, mu rwamu rw’impundu n’ibisingizo, by’imbaga yakereye ibirori.
Explore Zaburi 42:5
4
Zaburi 42:3
Umutima wanjye ufite inyota y’Imana, Imana Nyir’ubuzima; mbese nzajya ryari kureba uruhanga rw’Imana?
Explore Zaburi 42:3
5
Zaburi 42:6
Mbe mutima wanjye, ni iki kiguciye intege, kandi ukangiriramo amaganya? Izere Imana, kuko nzongera kuyisingiza, yo mukiza wanjye n’Imana yanjye!
Explore Zaburi 42:6
Home
Bible
Plans
Videos