YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 24

24
Yezu ahanura ko Ingoro y'Imana izasenywa
(Mk 13.1-2; Lk 21.5-6)
1Yezu ava mu Ngoro y'Imana aragenda, abigishwa be baramwegera kugira ngo bamuratire imyubakire myiza y'iyo Ngoro. 2Nuko arababwira ati: “Aho ntimureba biriya byose? Ndababwira nkomeje ko aha nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa!”
Amakuba azaba ku isi mu minsi y'imperuka
(Mk 13.3-13; Lk 21.7-19)
3Nyuma yicaye ku Musozi w'Iminzenze, abigishwa bamusanga ahiherereye baramubaza bati: “Tubwire igihe ibyo bizabera, n'ikimenyetso kizaranga ukuza kwawe n'icy'iherezo ry'isi.”
4Yezu arabasubiza ati: “Muramenye ntihazagire ubayobya, 5kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye bavuga bati: ‘Ni jye Kristo’, kandi bazayobya benshi. 6Mugiye kuzumva urusaku rw'intambara ziri hafi n'amakuru y'intambara za kure. Muramenye ntibizabakure umutima. Ibyo bizagomba kuba ariko si byo herezo. 7Igihugu kizarwana n'ikindi, kandi umwami atere undi mwami. Hirya no hino hazaba inzara n'imitingito y'isi. 8Ibyo byose bizaba bimeze nk'imigendo ibanziriza ibise by'umugore.
9“Ubwo ni bwo bazabagabiza ababababaza kandi bakabica. Muzangwa n'amahanga yose babampōra. 10Ibyo bizaca benshi intege, bitume bagambanirana bangane. 11Hazaduka n'abahanurabinyoma batari bake, bayobye abantu benshi. 12Kuko ubugome buzaba bwiyongereye, urukundo rwa benshi ruzayoyoka, 13ariko uzihangana akageza ku munsi w'imperuka azarokoka. 14Ubu Butumwa bwiza bw'ubwami bw'ijuru buzamamazwa ku isi yose bubere amahanga yose ubuhamya, noneho rero imperuka igere.
Yudeya izagusha ishyano
(Mk 13.14-23; Lk 21.20-24)
15“Nimubona cya ‘Giterashozi kirimbuzi’ cyavuzwe n'umuhanuzi Daniyeli gihagaze mu Ngoro y'Imana – usoma ibi abyumve neza - 16icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi. 17Uzaba ari hejuru y'inzu#hejuru y'inzu: reba Intu 10.9 (ishusho na sob). aramenye ntazamanuke ngo yinjire mu nzu agire icyo avanamo. 18N'uzaba ari mu murima ntazasubire imuhira gushaka umwitero we. 19Hagowe abazaba batwite cyangwa bonsa muri iyo minsi. 20Musabe Imana kugira ngo uko guhunga kwanyu kutazaba mu mezi y'imbeho cyangwa ku isabato, 21kuko icyo gihe hazaba amakuba akabije atigeze abaho kuva isi yaremwa kugeza ubu, kandi atazongera kubaho ukundi. 22Iyo Imana itagabanya iyo minsi nta wari kuzarokoka. Ariko kubera abo yitoranyirije iyo minsi izagabanywa.
23“Icyo gihe nihagira ubabwira ati: ‘Dore nguyu Kristo’, cyangwa ati: ‘Nguriya’ ntimuzabyemere. 24Hazaduka abiyita Kristo n'abiyita abahanuzi. Bazerekana ibimenyetso bikomeye bakore n'ibitangaza, ku buryo byayobya n'abo Imana yitoranyirije bibaye ibishoboka. 25Dore mbibamenyesheje bitaraba.
26“Nuko rero nibababwira bati: ‘Dore ageze mu butayu’ ntimuzajyeyo, cyangwa bati: ‘Dore ari mu mbere ariherereye’ ntimuzabyemere. 27Uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ako kanya ukabonekera n'iburengerazuba, ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba.
28“Aho intumbi izaba hose ni ho inkongoro zizakoranira.
Ukuza k'Umwana w'umuntu
(Mk 13.24-27; Lk 21.25-28)
29“Bidatinze, nyuma y'imibabaro yo muri iyo minsi, izuba rizijima n'ukwezi kwe kumurika, inyenyeri zihanantuke ku ijuru, n'ibinyabubasha byo mu ijuru bihungabane. 30Ubwo ni bwo mu ijuru hazagaragara ikimenyetso kiranga ukuza k'Umwana w'umuntu. Amoko yose yo ku isi azacura imiborogo, maze abone Umwana w'umuntu aje ku bicu byo ku ijuru, afite ububasha n'ikuzo byinshi. 31Azatuma abamarayika be bavuza impanda nyamunini, bakoranye abo yitoranyirije babavane iburasirazuba n'iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo, kuva aho ijuru ritangirira kugera mu mpera zaryo.
Ikigereranyo cy'igiti cy'umutini
(Mk 13.28-31; Lk 21.29-33)
32“Murebere ku giti cy'umutini kibabere urugero: iyo mubonye amashami yacyo atoshye akameraho ibibabi, mumenya ko impeshyi yegereje. 33Ni na ko rero igihe muzabona ibyo byose muzamenya ko Umwana w'umuntu ari hafi, ndetse ko ageze ku irembo. 34Ndababwira nkomeje ko ab'iki gihe batazashira ibyo byose bitabaye. 35Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye azahoraho.
Nta wuzi igihe bizabera
(Mk 13.32-37; Lk 17.26-30,34-36)
36“Icyakora umunsi n'isaha bizabera ntawe ubizi, habe n'abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w'Imana, bizwi na Data wenyine. 37Nk'uko byagenze mu gihe cya Nowa, ni ko bizaba no mu gihe cyo kuza k'Umwana w'umuntu. 38Muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga bakanywa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye muri bwa bwato bunini. 39Abantu b'icyo gihe ntibagira icyo bikanga kugeza igihe umwuzure uziye, urabahitana bose. Ni na ko bizamera mu kuza k'Umwana w'umuntu. 40Icyo gihe, abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare. 41Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azajyanwa undi asigare.
42“Murabe maso rero, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazira. 43Murabizi. Iyaba nyir'urugo yamenyaga igihe umujura azira, yabaye maso ntatume acukura inzu ye! 44Namwe rero muhore mwiteguye, kuko Umwana w'umuntu azaza igihe mudakeka.
Umugaragu w'indahemuka n'uw'umuhemu
(Lk 12.41-48)
45“Mubirebye ni nde mugaragu w'indahemuka kandi uzi ubwenge, shebuja yashinze abo mu rugo rwe ngo abahe ifunguro mu gihe gikwiye? 46Ni uwo shebuja azasanga akora ibyo yamushinze, uwo mugaragu azaba ahiriwe. 47Ndababwira nkomeje ko azamwegurira ibyo afite byose. 48Nyamara niba ari umugaragu mubi azibwira ati: ‘Databuja aratinze’, 49maze atangire gukubita abagaragu bagenzi be, yirire yinywere, asangira n'abasinzi. 50Shebuja azaza ku munsi atamwiteze no mu gihe atari azi, 51amucemo kabiri#amucemo kabiri: cg amumeneshe. abarirwe hamwe n'indyarya, ni ho bazarira kandi bagahekenya amenyo.

Currently Selected:

Matayo 24: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy