YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 23

23
Ibyaha by'abigishamategeko n'Abafarizayi
(Mk 12.38-39; Lk 11.43,46; 20.45-46)
1Nyuma y'ibyo Yezu abwira imbaga y'abantu hamwe n'abigishwa be ati: 2“Abigishamategeko n'Abafarizayi ni bo basimbuye Musa mu gusobanura Amategeko. 3Nuko rero ntimukabure gukora ibyo bababwira byose, nyamara muzirinde gukora ibyo bakora, kuko ibyo bavuga atari byo bakora. 4Bahambirira abantu imitwaro iremereye bakayibashyira ku ntugu, nyamara bo bakaba batakwemera kuyikozaho n'urutoki. 5Byose babikorera kwibonekeza, ni cyo gituma bakunda kongēra udufuka batwaramo udupapuro tw'Ibyanditswe,#udusanduku … Ibyanditswe: Abayahudi bahambiraga mu ruhanga no ku kuboko udusanduku turimo imirongo y'Ibyanditswe bandukuye ku dupapuro. Reba Ivug 6.8; 11.18. kandi bagahinura incunda#incunda: reba Mt 9.20 (sob). z'amakanzu yabo bakazigira ndende. 6Bakunda ibyicaro by'imbere aho batumiwe, n'intebe z'icyubahiro mu nsengero. 7Bakunda kuramukirizwa aho abantu bateraniye no kumva abantu babita ‘Mwigisha’. 8Mwe ntimugakunde ko babita ‘Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa naho mwebwe mwese mukaba muri abavandimwe. 9Ntimukagire uwo mwita ngo ‘data’ kuri iyi si, kuko So ari umwe kandi akaba mu ijuru. 10Ntimukemere kandi ko babita abatware, kuko umutware wanyu ari umwe gusa, ni Kristo. 11Umukuru muri mwe nabe umugaragu wa bagenzi be. 12Uwishyira hejuru wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.
Abigishamategeko n'Abafarizayi bazabona ishyano
(Mk 12.40; Lk 11.39-42,44,52; 20.47)
13“Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, kuko mukingirana abantu mukababuza kwinjira mu bwami bw'ijuru, ubwanyu ntimwinjire kandi abashaka kwinjira mukabakumira. [ 14Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, kuko murya ingo z'abapfakazi nyamara mukiha kuvuga amasengesho y'urudaca. Ni cyo gituma muzacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.]
15“Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, kuko mucuragana mu nyanja no mu bihugu muhirimbanira kugira uwo mwemeza idini, mwamara kumushyikira mukamuhindura uwo kurohwa mu nyenga y'umuriro, ndetse biruse ibyanyu incuro ebyiri.
16“Muzabona ishyano bayobozi muhumye muvuga ngo, niba umuntu arahiye ashingiye ku Ngoro y'Imana nta cyo bivuze, ariko yaba arahiye ashingiye ku izahabu yo mu Ngoro ngo ni bwo aba akomeje. 17Mwa bapfu mwe b'impumyi, mbese ikiruta ikindi ni ikihe, ni iyo zahabu, cyangwa ni Ingoro yubahiriza iyo zahabu? 18Ubundi kandi muravuga ngo, niba umuntu arahiye ashingiye ku rutambiro nta cyo bivuze, ariko yaba arahiye ashingiye ku ituro riri ku rutambiro ngo ni bwo aba akomeje. 19Ni ko mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni ituro, cyangwa ni urutambiro rwubahiriza iryo turo? 20Urahiye ashingiye ku rutambiro, aba arahiye arushingiyeho hamwe n'ibiruteretsweho byose. 21Urahiye ashingiye ku Ngoro y'Imana, aba arahiye ayishingiyeho hamwe n'Uyituyemo. 22Urahiye ashingiye ku ijuru, na we aba arahiye ashingiye ku ntebe ya cyami y'Imana no ku Mana iyicayeho.
23“Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, mutanga na kimwe cya cumi#kimwe cya cumi: reba Lev 27.30; Ivug 14.22. cy'isogi n'icy'imbwija n'icy'inyabutongo, ariko mukirengagiza ingingo z'ingenzi z'Amategeko, ari zo ubutabera n'impuhwe n'umurava. Ibyo ni byo mwagombaga gukora mutaretse n'ibyo bindi. 24Mwa bayobozi muhumye mwe, muminina umubu mu byo munywa, nyamara ingamiya mukayimira bunguri!
25“Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, mumeze nk'ibikombe n'amasahane boza inyuma gusa, kuko imbere mwuzuye ubwambuzi no kutifata. 26Mufarizayi uhumye, banza woze igikombe imbere, ni bwo n'inyuma hazaba hasukuye.
27“Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, mumeze nk'imva zisīze ingwa#imva zisīze ingwa: bazisīgaga ingwa kugira ngo he kugira uzikoraho nijoro ngo yihumanye. Reba Uguhumana., ugasanga inyuma ari nziza nyamara imbere huzuye amagufwa y'abapfuye, n'ibihumanya by'ubwoko bwose. 28Namwe ni nk'uko mugaragariza abantu ko muri intungane, nyamara imbere mwuzuye uburyarya n'ubugome.
Ibihano by'Abafarizayi n'abigishamategeko
(Lk 11.47-51)
29“Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, kuko mwubakira imva z'abahanuzi kandi mugashyira imitāko ku bituro mwubakiye intungane z'Imana zapfuye. 30Mukavuga ngo: ‘Iyo tuba twarabayeho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanyije na bo kwica abahanuzi.’ 31Bityo mukaba muhamya ubwanyu ko mukomoka ku babishe. 32Ngaho namwe nimurangize ibyo ba sokuruza batangiye! 33Yemwe mwa nzoka mwe, mwa rubyaro rw'impiri mwe, muzarokoka mute igihano cyo kujugunywa mu nyenga y'umuriro? 34Dore nzaboherereza abahanuzi n'abanyabwenge n'abigisha, bamwe muzabica mubabambe ku musaraba, abandi muzabakubitira mu nsengero zanyu, kandi muzabatoteza mubirukane no mu mijyi bahungiyemo. 35Bityo muzaryozwa amaraso y'intungane zose yamenetse ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli w'intungane, kugeza ku ya Zakariya#Abeli … Zakariya: reba Lk 11.51 (sob). mwene Barakiya mwatsinze hagati y'Ingoro y'Imana n'urutambiro rwayo. 36Ndababwira nkomeje ko ibyo byose ab'iki gihe bazabiryozwa.
Yezu aterwa agahinda n'ibya Yeruzalemu
(Lk 13.34-35)
37“Yeruzalemu! Yeruzalemu! Wica abahanuzi kandi ukicisha amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse gukorakoranya abana bawe nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa, ariko ntimunkundire! 38Dore iwanyu hagiye gusigara ari itongo. 39Reka mbabwire: ntimuzongera kumbona kugeza igihe muzavuga muti: ‘Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!’ ”

Currently Selected:

Matayo 23: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy