Nk'uko byagenze mu gihe cya Nowa, ni ko bizaba no mu gihe cyo kuza k'Umwana w'umuntu. Muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga bakanywa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye muri bwa bwato bunini. Abantu b'icyo gihe ntibagira icyo bikanga kugeza igihe umwuzure uziye, urabahitana bose. Ni na ko bizamera mu kuza k'Umwana w'umuntu.