YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 25

25
Umugani w'abakobwa icumi
1“Icyo gihe iby'ubwami bw'ijuru bizaba nk'iby'uyu mugani. Habayeho abakobwa icumi bafashe amatara yabo bajya gusanganira umukwe. 2Batanu muri bo bari abapfu, abandi batanu ari abanyamutima. 3Abakobwa b'abapfu bajyana amatara yabo ariko ntibitwaza amavuta yo kongeramo. 4Abanyamutima bo bajyana amatara yabo hamwe n'amacupa y'amavuta ku ruhande. 5Umukwe atinze bose barahunyiza, barasinzira.
6“Igicuku kinishye bumva urusaku ngo ‘Dore umukwe araje nimujye kumusanganira!’ 7Ubwo abakobwa bose barabaduka baboneza amatara yabo. 8Abakobwa b'abapfu ni ko kubwira abanyamutima bati: ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu kuko amatara yacu agiye kuzima!’ 9Abanyamutima bati: ‘Oya, ntabwo yadukwira twese, ahubwo nimujye mu bacuruzi mwigurire ayanyu.’
10“Igihe bagiye kuyagura, umukwe araza. Abakobwa biteguye binjirana na we mu bukwe, maze urugi ruhita rukingwa.
11“Hanyuma ba bakobwa bandi baza kuza, barahamagara bati: ‘Mutware mutware, nimudukingurire!’ 12Arabasubiza ati: ‘Ni ukuri simbazi!’ ”
13Yezu yungamo ati: “Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.
Umugani w'abagaragu babikijwe imari
(Lk 19.11-27)
14“Iby'icyo gihe wabigereranya n'umuntu witeguraga urugendo, maze ahamagara abagaragu be ababitsa imari ye. 15Umwe amuha ibiro na mirongo itanu by'izahabu, undi ibiro mirongo itandatu, naho uwa gatatu amuha ibiro mirongo itatu akurikije ubushobozi bwa buri wese, maze arigendera. 16Nuko uwahawe ibiro ijana na mirongo itanu ahita ajya gucuruza iyo zahabu, yunguka ibindi biro ijana na mirongo itanu. 17N'uwahawe ibiro mirongo itandatu na we abigenza atyo, yungukamo ibindi biro mirongo itandatu. 18Naho uwahawe ibiro mirongo itatu aragenda acukura umwobo, awuhishamo iyo mari ya shebuja.
19“Hahise igihe kirekire shebuja w'abo bagaragu aragaruka, maze bamumurikira ibyo yababikije. 20Nuko uwahawe ibiro ijana na mirongo itanu by'izahabu asanga shebuja, amumurikira ibindi biro ijana na mirongo itanu maze aramubwira ati: ‘Mwambikije ibiro ijana na mirongo itanu, none ngibi hamwe n'ibindi biro ijana na mirongo itanu nungutsemo.’ 21Shebuja ni ko kumubwira ati: ‘Nuko nuko mugaragu mwiza w'indahemuka, ubwo wabaye indahemuka muri bike nzakwegurira byinshi, ngwino twishimane.’
22“Uwahawe ibiro mirongo itandatu na we asanga shebuja aramubwira ati: ‘Mwambikije ibiro mirongo itandatu, none ngibi hamwe n'ibindi biro mirongo itandatu nungutsemo.’ 23Na we shebuja aramubwira ati: ‘Nuko nuko mugaragu mwiza w'indahemuka, ubwo wabaye indahemuka muri bike nzakwegurira byinshi, ngwino twishimane.’
24“Hanyuma haza uwahawe ibiro mirongo itatu abwira shebuja ati: ‘Nari nzi ko uri umuntu utoroshye, usarura aho utabibye ukanura ibyo utanitse, 25nuko ngira ubwoba maze imari yawe nyicukurira umwobo ndayihisha, none dore ibyawe!’
26“Shebuja aramusubiza ati: ‘Wa mugaragu mubi we! Wa munebwe we! Harya ngo wari uzi ko nsarura aho ntabibye, nkanura ibyo ntanitse! 27Kuki utabikije imari yanjye mu isanduku yo kuzigama? Aho ngarukiye mba nyibikuje hamwe n'inyungu zayo. 28Nimumwake izo zahabu muzihe uwahawe ibiro ijana na mirongo itanu, 29kuko ufite wese azongererwa, naho udafite na busa azakwa n'utwo yaririragaho. 30Uwo mugaragu mubi nimumujugunye hanze mu mwijima, ni ho bazarira kandi bagahekenya amenyo.’
Uko abantu bazacirwa imanza
31“Igihe Umwana w'umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n'abamarayika bose, azicara ku ntebe ya cyami afite ikuzo rimukwiriye. 32Abatuye amahanga yose yo ku isi bazakoranyirizwa imbere ye, maze abavangure nk'uko umushumba avangura intama akazitandukanya n'ihene. 33Azashyira intama iburyo bwe, naho ihene zijye ibumoso. 34Noneho Umwami azabwira abari iburyo bwe ati: ‘Nimuze abo Data yahaye umugisha, mugabirwe ubwami yabateguriye kuva isi ikiremwa. 35Igihe nari nshonje mwaramfunguriye, ngize inyota mumpa icyo kunywa, nje ndi umushyitsi murancumbikira 36igihe nari mbuze icyo nambara muranyambika, ndwaye murandwaza, ndi imfungwa muza kunsura.’
37“Nuko izo ntungane zizamusubiza ziti: ‘Nyagasani, ni ryari twakubonye ushonje tukagufungurira, cyangwa ufite inyota tukaguha icyo kunywa? 38Ni ryari twakubonye uri umushyitsi tukagucumbikira, cyangwa ubuze icyo wambara tukakwambika? 39Ni ryari twakubonye urwaye cyangwa uri imfungwa maze tukaza kugusura?’ 40Nuko Umwami azabasubiza ati: ‘Ndababwira nkomeje ko ibyo mwakoreye umwe muri aba bavandimwe banjye boroheje, burya ari jye mwabikoreye.’
41“Hanyuma Umwami azabwira ab'ibumoso bwe ati: ‘Nimumve iruhande mwa bivume mwe, mujye mu muriro w'iteka wateguriwe Satani n'abamarayika be! 42Igihe nari nshonje ntimwamfunguriye, ngize inyota ntimwampa icyo kunywa, 43nje ndi umushyitsi ntimwancumbikira igihe nari mbuze icyo nambara ntimwanyambika, ndwaye ndi n'imfungwa ntimwansura.’
44“Icyo gihe na bo bazamusubiza bati: ‘Nyagasani, ni ryari twakubonye ushonje, ufite inyota, uri umushyitsi, ubuze icyo wambara, urwaye cyangwa uri imfungwa maze ntitugufashe?’
45“Umwami azabasubiza ati: ‘Ndababwira nkomeje ko ibyo mutakoreye umwe muri aba boroheje, burya nanjye mutabinkoreye.’ 46Ubwo rero bazahita bajya mu gihano cy'iteka, naho za ntungane zijye mu bugingo buhoraho.”

Currently Selected:

Matayo 25: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy