YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 9

9
Uko Israheli yatowe n’uko yacumuye
1Ndavuga ukuri muri Kristu rwose simbeshya: icyemezo ndagitangana#9.1 icyemezo ndagitangana: amategeko y’Abayahudi yasabaga ko mu mpaka zose haba byibura abagabo babiri (Ivug 19,15). Abagabo Pawulo atanga nyabo ni Kristu na Roho Mutagatifu (2 Kor 2,17; Gal 1,20). umutimanama wanjye muri Roho Mutagatifu. 2Mfite agahinda kenshi n’intimba inshengura umutima ubutitsa. 3Koko rero nakwiyifuriza kuba ikivume#9.3 ikivume: (reba na Gal 1,8–9). Mu Isezerano rya kera iri jambo barikoreshaga iyo bagombaga gutsemba abanzi n’ibyabo byose kugira ngo umuryango w’Imana utiyanduza, udahumana (Ivug 7,26). Mu Isezerano rishya iri jambo rivuga na none kuvuma ari byo guca umuntu mu muryango (Gal 1,8; 1 Kor 12,3; 16,22). Na none hano Pawulo arakabya kugira ngo yerekane uburyo akomeye ku muryango we. jyewe ubwanjye ngatandukana na Kristu, nigurana abavandimwe banjye dusangiye ubwoko ku bw’umubiri, 4ari bo Abayisraheli. Ni bo batowe, bahabwa ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi. 5Abasekuruza babo ni bo Kristu akomokaho ku bw’umubiri, We usumba byose, Imana isingizwa iteka ryose. Amen.
6Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiryapfuye ubusa. Koko rero abakomoka kuri Israheli, si ko bose ari Israheli y’ukuri. 7No kuba inkomoko ya Abrahamu, si byo kuba bose ari abana be. Ahubwo «Abakomoka kuri Izaki ni bo bazitwa abawe.»#9.7 abawe: reba Intangiriro 21,12 8Ari byo kuvuga ko kuba abana be ku bw’umubiri, atari byo kuba abana b’Imana, ahubwo abana b’isezerano ni bo babarwa mu rubyaro. 9Ngiri rero ijambo ry’isezerano «Igihe nk’iki nzahindukira, kandi Sara azabyara umuhungu.»#9.9 umuhungu: reba Intangiriro 18,10.
10Si n’ibyo gusa. Hari na Rebeka wasamye inda imwe kuri Izaki, umubyeyi wacu. 11Igihe abana bataravuka, nta cyiza cyangwa ikibi barakora, kugira ngo umugambi w’Imana ukomeze ushingire ku butore, 12atari ku bikorwa, ahubwo kuri Nyiruguhitamo, yarabwiwe ngo «Gakuru azaba umugaragu wa Gatoya».#9.12 Gatoya: mu muco w’Abayahudi, umwana mukuru yagiraga uburenganzira busumbye ubw’umuto, ni na we wahabwaga umurage. Ariko Imana yahisemo umuto, iba ari we igira umukurambere w’umuryango wayo kugira ngo yerekane ko ihitamo uko ishaka, idakurikije imigenzereze y’abantu. 13nk’uko byanditswe ngo «Nikundiye Yakobo, maze ndeka Ezawu#9.13 ndeka Ezawu: reba Intangiriro 25,23 na Malakiya 1,2–3.
14Twabivugaho iki rero? Ko Imana ibera? Oya, ntibikabeho. 15Yabwiye Musa iti «Nzagirira ineza uwo nzashaka kuyigirira, nzagirire impuhwe uwo nzashaka kuzigirira.»#9.15 kuzigirira: reba Iyimukamisiri 33,19. 16Nuko rero, si iby’umwete cyangwa ubushake by’umuntu, ahubwo ni iby’Imana igira impuhwe. 17Kuko Ibyanditswe bibwira Farawo biti «Dore icyatumye ngushyiraho, kwari ukugira ngo nzakwerekanireho.»#9.17 nzakwerekanirebo: Farawo na we yabaye urundi rugero rwerekana ko Imana igenza uko ishaka. Farawo yashatse gutambamira Imana ariko Yo imukoresha no muri ibyo kugira ngo igaragaze ububasha bwayo bukiza. ububasha bwanjye maze izina ryanjye ribe ikirangirire ku isi yose#9.17 isi yose: reba Iyimukamisiri 9,16. 18Nuko rero Imana ibabarira uwo ishaka, ikanangira umutima w’uwo ishaka.
Imana ntishyirwaho agahato
19Ubwo rero wagira uti «Imana iracyadushakaho iki?» Mbese ni nde warwanya ugushaka kwayo? 20Mbe muntu, uri nde wo gushyogoranya n’Imana? Mbese ikintu cy’ikibumbano cyabwira uwakibumbye ngo «Kuki wankoze utya?» 21Mbese umubumbyi ntashobora kuvana mu ibumba rimwe igikoresho cy’agaciro n’igikoresho gisanzwe? 22Bityo rero Imana yashatse kwerekana uburakari bwayo no kugaragaza ububasha bwayo. Yihanganiye bihagije ibibumbano bibi byari bikwiriye kujanjagurwa. 23Ibyo kwari ukugira ngo ibibumbano bikwiriye impuhwe byateganyirijwe ikuzo, ibigaragarize uburumbuke bw’ikuzo ryayo bwite: 24ibyo bibumbano ni twebwe yahamagaye tutavuye mu Bayahudi gusa, ahubwo ndetse no mu Banyamahanga. 25Nk’uko yabivuze muri Hozeya ati «Umuryango utari uwanjye nzawita umuryango wanjye, utari inkundwakazi nzamwita inkundwakazi; 26kandi ahantu babwiriwe ngo ntimuri umuryango wanjye, ni ho bazitirwa abana b’Imana Nyir’ubugingo.»#9.26 Nyir’ubugingo: reba Hozeya 2,23; 1,10. 27Izayi na we yavuze ibyerekeye Israheli ati «Naho umubare w’abana ba Israheli wangana n’umusenyi wo ku nyanja, agasigisigi konyine ni ko kazarokoka, 28kuko Nyagasani azasohoza ijambo rye ku isi, ku buryo bunonosoye kandi adatindiganyije.»#9.28 adatindiganyije: reba Izayi 10,22–23. 29Ni nk’uko kandi Izayi yabihanuye ati «Iyo Nyagasani Umutegetsi w’ingabo atatuzigamira imbuto, tuba twarabaye nka Sodoma, tukagereranywa na Gomora.»#9.29 Gomora: reba Izayi 1,9.
30Twabivugaho iki? Ko abanyamahanga batashakashakaga ubutungane babushyikiriye, ubutungane ariko bukomoka ku kwemera, 31naho Israheli yashakaga itegeko ritanga ubutungane, ntiyarishyikira. 32Ni ku mpamvu ki rero? Ni uko itashakiye ubutungane ku kwemera, ahubwo mu bikorwa. Batsitaye ku ibuye ry’ubutsikire#9.32 ibuye ry’ubutsikire: umuhanuzi Izayi (8.14; 28,16) atotera umuryango kwegamira Nyagasani wenyine aho kwitabaza amaboko y’ingabo. Avuga Imana nk’uvuga urutare rukiza uruhungiyeho. Kuko umuryango wiyangiye, ugasuzugura ubwo buhungiro, waraguye. Ubu ngubu Imana yaduhaye urundi rutare rudukiza: Kristu. Umwemera azakira, umwanze azatsikira agwe. 33nk’uko byanditswe ngo «Dore nshyize muri Siyoni ibuye ry’ubutsikire n’urutare rugusha, ariko uzemera akarushingaho ibirindiro ntazakorwa n’isoni.»

Currently Selected:

Abanyaroma 9: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in