Abanyaroma 8
8
Ubuzima bushya muri Roho
1Ubu ngubu noneho abari muri Kristu Yezu ntibagiciwe. 2Kuko itegeko rya Roho#8.2 itegeko rya Roho: reba 3,27. utanga ubugingo muri Kristu Yezu ryaturokoye itegeko ry’icyaha n’urupfu. 3Koko rero, ikitashobokeraga amategeko kuko intege nke z’umubiri zayacogozaga, Imana yaragishoboye: igihe yohereje Umwana wayo mu mubiri usa n’uw’icyaha ngo abe igitambo cy’icyaha, yagitsindiye mu mubiri, 4kugira ngo ubutungane bushakwa n’amategeko budusenderezwemo, twebwe abatagengwa n’ibitekerezo by’umubiri ahubwo na roho.
5Koko rero abagengwa n’umubiri bita ku by’umubiri; naho abagengwa na roho, bo bita ku bya roho. 6Irari ry’umubiri rishyira urupfu, naho ibyifuzo bya roho bigashyira ubugingo n’amahoro. 7Kuko irari ry’umubiri rirwanya Imana: nta bwo ryayoboka amategeko y’Imana, ntiryanabishobora. 8N’abagengwa n’umubiri ntibashobora kunyura Imana. 9Mwebwe ariko, ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa na roho, kuko Roho w’Imana atuye muri mwe. Umuntu udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari uwe. 10Niba Kristu ari muri mwe, umubiri wanyu wo ugomba gupfa ku mpamvu y’icyaha, ariko mubeshejweho na Roho ku mpamvu y’ubutungane. 11Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa ku bwa Roho we utuye muri mwe.
12None rero, bavandimwe, turimo umwenda, ariko si uw’umubiri byatuma tugomba kubaho tugengwa n’umubiri. 13Kuko nimubaho mugengwa n’umubiri, muzapfa; ariko niba ku bwa roho, mucitse ku bikorwa by’umubiri, muzabaho. 14Abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana. 15Kandi rero ntimwahawe roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba, ahubwo mwahawe roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi, igatuma dutera hejuru tuti «Abba! Data#8.15 Data: izina ry’igihebureyi «Abba» ni rimwe mu yo igitambambuga gihamagara se kimugaragariza urukundo n’ubwizere. Kristu na we yarikoresheje mu murima wa Getsemani (Mk 14,36) yaka Se imbaraga zo gushobora kumwumvira agasohoza ubutumwa bw’Umwana w’Imana (He 6,8). Kuba Roho atuma dutera hejuru tuti «Abba, Data» ni uko atwigisha gusenga nka Yezu Umwana w’Imana, bityo natwe tugasohoza ubutumwa bw’abana b’Imana mu makuba n’amagorwa y’iyi si, tukazagera ku burokorwe bwuzuye (8.24).!» 16Roho uwo nyine afatanya na roho yacu guhamya ko turi abana b’Imana. 17Kandi ubwo turi abana, turi n’abagenerwamurage; abagenerwamurage b’Imana, bityo n’abasangiramurage ba Kristu niba ariko tubabarana na We ngo tuzahabwe ikuzo hamwe na We.
Ikuzo dutegereje
18Koko rero nsanga amagorwa y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo. 19Ndetse n’ibiremwa byose birarekereje ngo birebe igaragazwa ry’abana b’Imana: 20n’ubwo ibyo biremwa bitagifite agaciro, atari ku bushake bwabyo, ahubwo ku bw’Uwabigennye atyo, biracyafite amizero. 21Kuko n’ibyaremwe ubwabyo bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke maze bigasangira ubwigenge n’ikuzo by’abana b’Imana. 22Tuzi neza ko na n’ubu ibiremwa byose binihira icyarimwe, nk’ibiri mu mibabaro yo kuramukwa#8.22 kuramukwa: iri jambo muri Bibiliya (Yer 13,21; Iz 66,6–8; Mt 24,8; Yh 16,21) rivuga igihe cy’ububabare buzabyara ihirwe. Ni igihe gitegura umunsi ibiremwa byose bizasangira ikuzo n’Ubigenga.. 23Nyamara si byo byonyine, ndetse natwe abahawe Roho Mutagatifu ho umuganura#8.23 umuganura: ubundi ni icyo umuntu atanga kikaba icyemezo cy’uko ibisigaye bizatangwa nyuma. Niba rero Roho atuye mu mitima y’abemera (5.5; 8,11), ni uko azazura imibiri yabo, akabaha umurage., turaganyira mu mutima, dutegereje kugirwa abana b’Imana, ugucungurwa kw’imibiri yacu. 24Koko rero twarakijijwe mu bwizere; nyamara kureba ibyo wizeraga, ntibiba bikiri ukwizera. Iyo umuntu yirebera, aba acyizeye iki kindi? 25Niba rero twizeye icyo tutareba ubu ngubu, twihanganiye kugitegereza.
26Bityo, ni ko na Roho atabara intege nke zacu, kuko tutazi icyo twasaba uko bikwiye, maze Roho ubwe akadutakambira mu miniho irenze imivugirwe. 27Kandi Nyirugusuzuma imitima akaba azi icyo Roho yifuza, kuko atakambira abatagatifujwe ku buryo buhuje n’Imana. 28Tuzi kandi ko byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo. 29Abo yamenye kuva kera, yanabageneye guhabwa isura#8.29 isura: ni yo igaragaza ubutorwe bw’umukristu. Kristu ubwe ni ishusho ry’Imana (Fil 2,6; Kol 1,15; Heb 1,3). Imana yahaye abantu Roho wayo ngo base n’Umwana wayo (8.15–16). Batisimu ni yo yatangiye kuduha iyo sura (6.5), ubuzima bugamije ubutagatifu na bwo bugenda buyinonosora (6.19–22; 2 Kor 3,18; Fil 3,10–11) kugeza umunsi umubiri w’uwemera ubwawo uzasesurwaho ikuzo rya Kristu (8.18; 1 Kor 15,49). y’Umwana wayo ngo abe umuvukambere mu bavandimwe benshi. 30Abo yabigeneye kandi, abo ngabo yarabahamagaye; abo yahamagaye kandi, abo ngabo yabahaye kuba intungane; abo yahaye kuba intungane, abo ngabo yanabahaye ikuzo.
Turirimbe urukundo rw’Imana
31Ibi twabyongeraho iki? Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara? 32Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We? 33Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane. 34Ni nde uzazicira urubanza? Ko Kristu Yezu yapfuye, ndetse ko yazutse, We uri iburyo bw’Imana, akaba anadutakambira. 35Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se, cyangwa inkota? 36Nk’uko byanditswe ngo «Ku mpamvu yawe, baratwica umusubizo; batugize intama z’imbagwa.»#8.36 imbagwa: reba Zaburi 43,12. 37Nyamara muri ibyo byose tugatsinda kakahava, tubikesha Uwadukunze. 38Koko rero simbishidikanya: ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, 39ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu.
Currently Selected:
Abanyaroma 8: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.