Abanyaroma 10
10
Abayahudi n’abanyamahanga bahuriye kuri Nyagasani
1Bavandimwe, icyo umutima wanjye wifuza n’icyo nsaba Imana ni uko barokoka. 2Ndahamya rwose ko bafitiye Imana ishyaka, ariko nta bushishozi, 3kuko bayobewe ubutungane buturuka ku Mana, bashaka gushyiraho ubwabo bwite, ntibayoboka ubutungane bw’Imana. 4Kuko amategeko agarukira#10.4 agarukira: iyi nyigisho ni imwe mu z’ingenzi za Pawulo. Kristu ni we herezo, ni we cyuzuzo, ni we ndunduro y’amategeko (Rom 3,21; Gal 3,19; 3,24; 4,4). kuri Kristu, kugira ngo uwemera wese ahabwe kuba intungane.
5Koko rero Musa yanditse ko ubutungane buturuka ku mategeko, kandi ko umuntu uzayubahiriza, azabeshwaho na yo. 6Naho ubutungane buturuka ku kwemera bwo bukavuga buti «Ntukavuge mu mutima wawe ngo ’Ni nde uzazamuka mu ijuru?’» ari byo kuvuga kumanurayo Kristu, 7cyangwa ngo «Ni nde uzamanuka ikuzimu?» ari byo kuvuga kuzamura Kristu mu bapfuye. 8Ni ukuvuga iki se ahubwo? «Ijambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe.»#10.8 mu mutima wawe: reba Ivugururamategeko 30,12–14. Iryo jambo ni iry’ukwemera twamamaza. 9Kuko niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa. 10Nuko rero umuntu yemera n’umutima bikamuha ubutungane, yakwamamarisha umunwa bikamuha uburokorwe. 11Kuko Ibyanditswe bivuga ngo «Umwemera wese ntazakozwa isoni.»#10.11 isoni: reba Izayi 28,16. 12Nta tandukanyirizo rero hagati y’Umuyahudi n’Umugereki: Nyagasani ni umwe kuri bose, akungahaza abamwambaza bose. 13Kuko «umuntu wese uzambaza izina rya Nyagasani, azarokorwa.»#10.13 azarokorwa: reba Yoweli 2,32.
14Bakwiyambaza bate rero Uwo bataremera? Bakwemera bate se Uwo batarumva? Bamwumva bate ntawamwamamaje? 15Bamwamamaza bate niba batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo «Mbega ngo biraba byiza ibirenge by’abogeza inkuru nziza!»#10.15 inkuru nziza: reba Izayi 52,7. 16Nyamara si ko bose bumviye Inkuru Nziza. Koko rero Izayi yaravuze ati «Nyagasani, ni nde wemeye inyigisho zacu?» #10.16 inyigisho zacu: reba Izayi 53,1. 17Bityo rero, ukwemera gushingira ku nyigisho, inyigisho na yo ku ijambo rya Kristu.
18Reka nanjye mbaze: mbese ntibumvise? Barumvise. Ahubwo ndetse ngo «Ijwi ryabo ryakwiriye isi yose, n’ijambo ryabo rigera ku mpera z’isi.»#10.18 mpera z’isi: reba Zaburi 18,5.
19Nongere mbaze: mbese Israheli yaba itarasobanukiwe? Musa ni we wabanje kuvuga ati «Nzabaharika ikitari umuryango muterwe ishyari.»#10.19 ishyari: Pawulo aratira mu bahanuzi amagambo yerekana Abayahudi: bafite ipfunwe n’ishyari. Bafite ipfunwe kuko ibyo basezeranyijwe byiherewe abanyamahanga. Bafite ishyari kuko abanyamahanga bo badakeneye kubahiriza amategeko ya Musa. Bakomeje kwanga Inkuru Nziza, ariko Pawulo yizera ko umunsi umwe iryo pfunwe n’iryo shyari bizashyira bikabatera kugandukira Kristu bose (Rom 11,11 . . . ). n’ihanga ritagira ubwenge#10.19 ubwenge: reba Ivugururamategeko 32,21. 20Izayi we ntatinya kuvuga ati «Nabonywe n’abatanshakashakaga, nigaragariza abatambaririzaga».#10.20 abatambaririzaga: reba Izayi 65,1. 21naho Israheli akayibwira ati «Nirije umunsi ntegeye amaboko umuryango utanyumvira, wigometse.»#10.21 wigometse: reba Izayi 65,2.
Currently Selected:
Abanyaroma 10: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.