YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 7

7
Umukristu yakize amategeko
1Bavandimwe muyobewe se ko umuntu agengwa n’amategeko igihe cyose akiriho? (Ndabwira abahanga mu mategeko). 2Umugore wubatse, itegeko rimuhambira ku mugabo igihe akiriho; iyo umugabo apfuye, umugore aba abohowe itegeko ry’umugabo. 3Ni yo mpamvu yitwa umusambanyi iyo ari ku wundi mugabo kandi uwe akiriho; ariko iyo umugabo apfuye, aba abohowe itegeko ku buryo ataba akiswe umusambanyi iyo acyuwe n’undi mugabo. 4Namwe rero, bavandimwe, mwarapfuye ku byerekeye amategeko mubikesheje umubiri wa Kristu ngo mube ab’undi, ari We wazutse mu bapfuye, kugira ngo turumbukire Imana imbuto. 5Koko rero, igihe twari mu cyaha, irari ryacyo ryaduteraga kwera imbuto z’urupfu, ryishingikirije itegeko. 6Naho ubu ngubu, twapfuye ku byerekeye itegeko, tugobotorwa n’ibyo ryatuboheshaga ku buryo tugengwa na roho nshya, aho kugengwa n’inyandiko ishaje.
Akamaro k’itegeko
7Twavuga iki rero? Ko amategeko ari yo cyaha? Oya ntibikabe! Ariko sinari kumenya icyaha ntabihawe n’amategeko. Simba naramenye irari iyo amategeko atavuga ngo «Ntuzararikire ikibi.»#7.7 ikibi: reba Iyimukamisiri 20,17. 8Nyamara icyaha cyitwaje itegeko, kintera icyitwa irari cyose. Nuko rero hatabayeho amategeko, icyaha nticyabaho. 9Kera, amategeko atarabaho, nari muzima. Aho itegeko rihingukiye, icyaha kirabaduka, 10nuko jyewe ndapfa, nsanga itegeko rinkururira urupfu kandi ubundi ryaragenewe gutanga ubuzima. 11Koko icyaha cyitwaje itegeko, kiranyoshya kirinyiciramo. 12Bityo rero, amategeko ni matagatifu, ndetse itegeko ryose ni ritagatifu, riratunganye kandi ni ryiza.
Muntu ashikamiwe n’icyaha
13Mbese noneho icyo cyiza kibe cyarambereye urupfu? Oya ntibikabeho! Ahubwo ni icyaha, kugira ngo cyigaragaze ko ari icyaha koko: kuko cyitwaje icyiza maze kinkururira urupfu, kugira ngo kandi cyerekane ububi bwacyo bwose bitewe n’itegeko. 14Tuzi neza ko amategeko aturuka kuri Roho; jyewe ariko ndi umunyamubiri#7.14 umunyamubiri: umuntu wese uko ateye ni umunyabyaha (3.18). Iyo mico y’icyaha, iyo kamere ye mbi, igaragarira cyane cyane mu bikorwa: imibanire ye n’ibindi biremwa, imibanire ye n’abantu n’Imana, izahora irangwa n’icyaha niba adafite ukwemera., naraguzwe mba umucakara w’icyaha. 15Koko rero sinumva ibyo nkora: icyo nshaka gukora, si cyo nkora, ahubwo ndetse icyo ndashaka, ngicyo icyo nkora. 16Ubwo noneho rero nkora icyo ndashaka, mpuje n’amategeko kandi nkemera ko ari meza. 17Ubwo rero si jyewe ukora ibyo, ahubwo ni icyaha cyaritse muri jye. 18Koko kandi nzi neza ko icyiza kitandimo, kubera intege nke z’umubiri wanjye. Nshobora kwifuza icyiza, ariko kugikora bikananira. 19Kuko icyiza nifuza ntagikora, naho ikibi ndashaka akaba ari cyo nkora. 20Niba rero icyo ndashaka ari cyo nkora, ntibikibaye jyewe ugikora ahubwo ni icyaha gituye muri jye. 21Jyewe ushaka gukora icyiza, nsanga hari iri tegeko#7.21 iri tegeko: hano Pawulo aratubwira amagorwa y’umunyabyaha. Icyo cyago umunyamahanga abona mu buzima bwe, arakigereranya n’itegeko kuko bose kibashikamiye, nta wagisimbuka ntikibabarira. Kristu wenyine ni we wakidukiza. ko ikibi ari cyo kimbangukira. 22Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, 23nyamara nkabona irindi tegeko muri jyewe rirwanya itegeko ry’umutima wanjye, ku buryo ndi imbohe y’itegeko ry’icyaha rindimo. 24Mbega ngo ndaba umunyabyago! Ni nde uzankiza uyu mubiri wagenewe gupfa? 25Imana ishimwe muri Yezu Kristu Umwami wacu! Naho ubundi jyewe ndasanga ndi umugaragu w’itegeko ry’Imana ku bw’umutima, n’uw’itegeko ry’icyaha ku bw’umubiri.

Currently Selected:

Abanyaroma 7: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in