Abanyaroma 12
12
Iyobokamana nyaryo riturutse ku mutima, ni ubuzima buvuguruwe
1Bavandimwe rero, mbinginze ku bw’impuhwe z’Imana: nimuture imibiri#12.1 imibiri: Pawulo aratota abemera kwituraho igitambo nk’uko Kristu yabigize ku musaraba (1 Kor 6,19–20). Uwemera na we, nk’uko yunze ubumwe na Kristu, akaba abeshejweho na Roho Mutagatifu, asimbura ibitambo bya kera by’Abayahudi n’abanyamahanga, mu kubaho kwe kwiza no mu myifatire ye itagira amakemwa (Rom. 1,9). Iyo myifatire igomba kugaragara mu buzima bwa buri wese no mu mubano wa bose muri rusange. yanyu, ibe igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana; ngiryo iyobokamana ryabava ku mutima. 2Kandi ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye.
3Ku bw’ingabire nahawe, reka ngire icyo mbwira buri wese muri mwe: ntimukirebe ibisumbye uko mugomba kwireba, ahubwo muzirikane ibifasha kwiyoroshya, buri wese mu rugero rw’ukwemera Imana yamugeneye. 4Mbese nk’uko mu mubiri umwe tugira ingingo nyinshi kandi ingingo zose ntizikore umurimo umwe, 5bityo turi benshi, ariko tugize umubiri umwe muri Kristu, buri wese ku buryo bwe akabera abandi urugingo. 6Dufite ingabire zinyuranye bikurikije ineza twagiriwe. Uwahawe ingabire y’ubuhanuzi, ajye ahanura akurikije ukwemera; 7uwahawe ingabire yo kwita ku bandi, abiteho; uwahawe kwigisha, niyigishe; 8uwahawe gutera abandi inkunga, nayibatere. Utanga, atange nta kindi akurikiranye; uyobora, ayoborane umwete; utabara abatishoboye, nabafashe anezerewe.
9Urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Ikibi kibashishe mugihunge, naho icyiza mukihambireho. 10Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro. 11Muragire umwete ntimukabe abanebwe, nimushishikare, mube abagaragu ba Nyagasani. 12Mwishimire amizero mufite, mwiyumanganye mu magorwa, ntimugahweme gusenga. 13Musangire n’abatagatifujwe bakennye, muharanire gufata neza abashyitsi. 14Musabire umugisha ababatoteza, mubasabire umugisha aho kubavuma. 15Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira. 16Muhuze imitima; ntimukararikire ibibasumbye, ahubwo mwimenyereze ibiciye bugufi. «Ntimukishime ubwenge bwanyu.»#12.16 ubwenge bwanyu; reba Imigani 3,7. 17Ntihakagire uwo mwitura inabi; «mwihatire kugaragariza abantu bose ibyiza mukora.»#12.17 mukora: reba Imigani 3,4.
18Bishobotse, mu rugero byabaturukaho mwebwe, mubane mu mahoro n’abantu bose. 19Ntimukihorere ubwanyu, nkoramutima zanjye, ahubwo muhe akanya uburakari bw’Imana nk’uko byanditswe ngo «Kumara inzigo ni ibyanjye, ni jye uzatanga inyiturano»#12.19 inyiturano: reba Ivugururamategeko 32,35., uwo ari Nyagasani ubivuga. 20Ahubwo rero «niba umwanzi wawe ashonje, muhe icyo kurya; niba afite inyota, muhe icyo kunywa. Kuko nugenza utyo, uzaba umurahuriye ku mutwe amakara agurumana.»#12.20 agurumana: reba Imigani 25,21–22. 21Ntukareke inabi ikuganza, ahubwo inabi uyiganjishe ineza.
Currently Selected:
Abanyaroma 12: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.