1
Abanyaroma 12:2
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Kandi ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye.
Compare
Explore Abanyaroma 12:2
2
Abanyaroma 12:1
Bavandimwe rero, mbinginze ku bw’impuhwe z’Imana: nimuture imibiri yanyu, ibe igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana; ngiryo iyobokamana ryabava ku mutima.
Explore Abanyaroma 12:1
3
Abanyaroma 12:12
Mwishimire amizero mufite, mwiyumanganye mu magorwa, ntimugahweme gusenga.
Explore Abanyaroma 12:12
4
Abanyaroma 12:21
Ntukareke inabi ikuganza, ahubwo inabi uyiganjishe ineza.
Explore Abanyaroma 12:21
5
Abanyaroma 12:10
Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro.
Explore Abanyaroma 12:10
6
Abanyaroma 12:9
Urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Ikibi kibashishe mugihunge, naho icyiza mukihambireho.
Explore Abanyaroma 12:9
7
Abanyaroma 12:18
Bishobotse, mu rugero byabaturukaho mwebwe, mubane mu mahoro n’abantu bose.
Explore Abanyaroma 12:18
8
Abanyaroma 12:19
Ntimukihorere ubwanyu, nkoramutima zanjye, ahubwo muhe akanya uburakari bw’Imana nk’uko byanditswe ngo «Kumara inzigo ni ibyanjye, ni jye uzatanga inyiturano» , uwo ari Nyagasani ubivuga.
Explore Abanyaroma 12:19
9
Abanyaroma 12:11
Muragire umwete ntimukabe abanebwe, nimushishikare, mube abagaragu ba Nyagasani.
Explore Abanyaroma 12:11
10
Abanyaroma 12:3
Ku bw’ingabire nahawe, reka ngire icyo mbwira buri wese muri mwe: ntimukirebe ibisumbye uko mugomba kwireba, ahubwo muzirikane ibifasha kwiyoroshya, buri wese mu rugero rw’ukwemera Imana yamugeneye.
Explore Abanyaroma 12:3
11
Abanyaroma 12:17
Ntihakagire uwo mwitura inabi; «mwihatire kugaragariza abantu bose ibyiza mukora.»
Explore Abanyaroma 12:17
12
Abanyaroma 12:16
Muhuze imitima; ntimukararikire ibibasumbye, ahubwo mwimenyereze ibiciye bugufi. «Ntimukishime ubwenge bwanyu.»
Explore Abanyaroma 12:16
13
Abanyaroma 12:20
Ahubwo rero «niba umwanzi wawe ashonje, muhe icyo kurya; niba afite inyota, muhe icyo kunywa. Kuko nugenza utyo, uzaba umurahuriye ku mutwe amakara agurumana.»
Explore Abanyaroma 12:20
14
Abanyaroma 12:14-15
Musabire umugisha ababatoteza, mubasabire umugisha aho kubavuma. Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira.
Explore Abanyaroma 12:14-15
15
Abanyaroma 12:13
Musangire n’abatagatifujwe bakennye, muharanire gufata neza abashyitsi.
Explore Abanyaroma 12:13
16
Abanyaroma 12:4-5
Mbese nk’uko mu mubiri umwe tugira ingingo nyinshi kandi ingingo zose ntizikore umurimo umwe, bityo turi benshi, ariko tugize umubiri umwe muri Kristu, buri wese ku buryo bwe akabera abandi urugingo.
Explore Abanyaroma 12:4-5
Home
Bible
Plans
Videos