YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 13

13
Inyigisho yerekeye ubutegetsi
1Umuntu wese yumvire ubutegetsi#13.1 ubutegetsi: igitekerezo cya Pawulo umuntu yavuga ko ari iki: ni Imana yashatse ko habaho ubutegetsi bugamije icyagirira rubanda akamaro. Bubereyeho rubanda, bityo bukorera n’Imana ubwayo. Ni yo mpamvu abakristu bagomba kubwumvira iyo budatambamira ugushaka kw’Imana. bumusumbye, kuko nta butegetsi budaturuka ku Mana kandi n’uburiho bukaba bwarashinzwe n’Imana. 2Bityo urwanya ubutegetsi aba arwanya icyo Imana yagennye, kandi ababurwanya baba bikururira urubanza. 3Kuko ugira neza si we utinya abatware, ahubwo ni ugira nabi. Mbese urashaka kudatinya ubutegetsi? Kora icyiza, na bwo buzagushima. 4Kuko Imana ibukoresha ngo ugere ku cyiza. Ariko niba ukoze ikibi, utinye; nta bwo bwitwaza inkota ku busa. Kuko Imana ikoresha ubutegetsi ngo ibuhanishe ugira nabi. 5Ni yo mpamvu ari ngombwa kuyoboka ubutegetsi, bidatewe no gutinya umujinya wabwo gusa, ahubwo ubibwirijwe n’umutimanama. 6Ni na yo mpamvu burya mutanga imisoro: abayakirana ubwitonzi, baba bakorera Imana. 7Mujye muha buri muntu ikiri icye: uwo mugomba umusoro, mumuhe umusoro; uwo mugomba ihazabu, muyimuhe; ugomba gutinywa, mumutinye; ugomba kubahwa, mumwubahe.
Gukundana kivandimwe no guhora turi maso
8Ntihakagire uwo mubamo umwenda, atari uwo gukundana. Kuko ukunda undi, aba yujuje amategeko. 9Kuko kuvuga ngo «Ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzararikire ikibi.»».#13.9 ikibi: reba Iyimukamisiri 20,13–17. kimwe n’andi mategeko, yose akubiye muri iri jambo ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe #13.9 ubwawe: reba Abalevi 19,18. 10Ukunda ntiyagirira mugenzi we inabi. Urukundo rero ni rwo rubumbye amategeko.
11Cyane cyane mumenye ko aya magingo turimo, ari igihe cyo gushiguka mu bitotsi, kuko ukurokorwa kuturi hafi ubu ngubu kurusha igihe twakiriye ukwemera. 12Ijoro rirakuze, umunsi ugiye gucya. Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima maze twambare intwaro z’urumuri. 13Tugendane umurava nk’abagenda ku mugaragaro amanywa ava, nta busambo, nta businzi, nta busambanyi, nta biterasoni, nta ntonganya, nta shyari. 14Ahubwo nimwiyambike Nyagasani Yezu Kristu kandi ntimukishinge umubiri ngo mukore ibyo wifuza.

Currently Selected:

Abanyaroma 13: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in