Zaburi 99
99
Uhoraho ni Umwami Nyir’ubutagatifu#99.0 . . . Umwami Nyir’ubutagatifu: iyi ni zaburi ya nyuma irata ubwami bw’Uhoraho. Imana igenga amahanga yose, ariko yitaye by’umwihariko kuri Israheli yihitiyemo, ikumvira Musa na Aroni kimwe na Samweli, batahwemaga kuyisabira bakomeje.
1Uhoraho ni Umwami, imiryango nihinde umushyitsi;
atetse hejuru y’Abakerubimu, isi nihindagane!
2Uhoraho ni igihangange muri Siyoni,
yisumbuye kure imiryango yose.
3Nibarate izina ryawe ry’impangare kandi ritinyitse:
koko uri Nyir’ubutagatifu.
4Ububasha bw’umwami ni ugukunda ubutungane.
Ni wowe waboneje byose,
ni wowe washyize ubutungane n’ubutabera muri Yakobo.
5Nimusingize Uhoraho, Imana yacu,
nimupfukame imbere y’akabaho k’ibirenge bye,
kuko ari Nyir’ubutagatifu!
6Musa na Aroni bari mu baherezabitambo be,
Samweli akaba mu biyambaza izina rye;
biyambazaga izina ry’Uhoraho, maze na we akabumva.
7Yababwiriraga mu nkingi y’agacu kererana,
bagakurikiza amabwiriza ye, n’amategeko yari yarabahaye.
8Uhoraho, Mana yacu, wowe warabasubizaga,
ubagaragariza ko uri Imana itinda kurakara,
ariko ukabahanira n’ibyaha byabo.
9Nimurate Uhoraho, Imana yacu,
maze mupfukame imbere y’umusozi we mutagatifu,
kuko Uhoraho, Imana yacu, ari Nyir’ubutagatifu.
Currently Selected:
Zaburi 99: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.