Zaburi 100
100
Igisingizo cyo gushimira Uhoraho binjiye mu Ngoro ye#100.0 . . . binjiye mu Ngoro ye: kimwe na zaburi ya 95, iyi na yo iratumirira abayoboke b’Uhoraho kwinjira mu gikari cy’Ingoro kugira ngo basingize Imana, bayirate mu rwamo rw’ibyishimo. Isi yose kandi itumiriwe kurata Uhoraho, ariko cyane cyane umuryango yihitiyemo.
1Ni zaburi yo gushimira
Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose,
2nimumugaragire mwishimye,
nimumusanganize impundu z’ibyishimo!
3Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,
ni we waturemye, none turi abe,
turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.
4Nimutahe amarembo ye mumushimira,
mwinjirane ibisingizo mu ngombe ze,
mumusingize, murate izina rye.
5Kuko Uhoraho ari umugwaneza,
urukundo rwe ruhoraho iteka,
ubudahemuka bwe bugahoraho uko ibihe bigenda bisimburana.
Currently Selected:
Zaburi 100: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.