Zaburi 80
80
Isengesho ryo gusaba Imana ngo isubiranye Israheli#80.0 . . . ngo isubiranye Israheli: ni amaganya n’ugutakamba by’umuryango wose, kubera ko abanzi bayogoje igihugu, bakanatwika imigi yose. Birashoboka ko ibyo byabaye igihe Abanyashuru bashenye Samariya (721), cyangwa ubwo Yeruzalemu yafatwaga n’Abanyababiloni (587), cyangwa se mu yindi ntambara. Baratakambira Uhoraho bakomeje, bamusaba kutongera kurakarira umuryango we.
1Igenewe umuririmbisha. Mu ijwi rya «Lisi y’Isezerano». Ni zaburi ya Asafu.
2Mushumba wa Israheli, tega amatwi,
wowe uyobora Yozefu nk’ubushyo,
wowe wicaye hejuru y’Abakerubimu,
garagaza uwo uri we!
3Mu maso ya Efurayimu, Benyamini na Manase,
garagaza ububasha bwawe, maze udutabare!
4Mana, tuzahure;
ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire!
5Uhoraho, Mugaba w’ingabo,
uzahereza he kurakara,
kandi umuryango wawe ukwiyambaza?
6Abawe wabahagije agahinda,
ubuhira amarira barayasinda;
7watugize irwaniro ry’abaturanyi,
abanzi bacu baduhindura urw’amenyo!
8Uhoraho, Mugaba w’ingabo, tuzahure,
ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire!
9Mu Misiri wahagemuye umuzabibu#80.9 . . . wahagemuye umuzabibu: mu Bayahudi, umuzabibu ni ishusho ry’umuryango wa Israheli; reba Iz 5,1–7; 27,2–5; Ezk 17,3–10; 19,10–14.,
wirukana amahanga, ngo wongere uwutere;
10wawukijije ibyari biwubambiye,
na wo ushora imizi, ukwira igihugu cyose.
11Igicucu cyawo cyatwikiriye imisozi,
maze amashami yawo yugamisha n’amasederi yatumburutse;
12ugaba amashami yawo kugeza ku nyanja,
n’imishibuka yawo igera ku Ruzi.
13Ni kuki waciye icyuho mu ruzitiro rwawo,
ukaba usoromwa n’abahisi n’abagenzi;
14amasatura ava mu ishyamba akawonona,
n’inyamaswa z’agasozi zikawurisha?
15Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire, ugaruke,
urebere mu ijuru, witegereze,
maze utabare uwo muzabibu;
16urengere igishyitsi witereye,
n’umucwira ugukesha imbaraga.
17Abawutwitse bakawurimbura,
bazamarwe n’umunya w’uruhanga rwawe!
18Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye
kuri ya Ntore#80.18 kuri ya Ntore: ni isengesho risabira umwami cyangwa umutware w’umuryango, muri ibyo bihe bari bugarijwe n’ibyago. ishyigikiwe n’ukuboko kwawe,
uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga.
19Bityo ntituzongera kuguhungaho,
uzatubeshaho, twiyambaze izina ryawe.
20Uhoraho, Mugaba w’ingabo, tuzahure,
ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire.
Currently Selected:
Zaburi 80: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.