YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 81

81
Indirimbo yo ku munsi w’ingando#81.0 . . . ku munsi w’ingando: iyi zaburi itangira ishishikariza rubanda gusingiza Imana ku munsi mukuru, bacuranga inanga n’iningiri (2–4). Ku Bayahudi, umunsi w’imboneko y’ukwezi wabaga ari umunsi mukuru (2 Bami 4,23; Iz 1,13; Hoz 2,13; Am 8,5); kandi mu nzora y’ukwezi kwa mbere ni ho bahimbazaga umunsi mukuru wa Pasika (Lev 23,5), naho mu iy’ukwa karindwi bagahimbaza uw’Ingando (Lev 23,34); ni na bwo bibukaga uko Imana yabahereye Amategeko kuri Sinayi (5–6). Mu gice cya kabiri, Imana ubwayo irafata ijambo, ikaburira umuryango wayongo urekere aho kuyihemukira, nk’uko wabikoze kenshi kuva ugisohoka mu Misiri. Umuryango nuramuka wumviye, Imana irawusezeranya kuzabakiza abanzi babo bose, kandi ikanabahundazaho ibyiza (7–17).
1Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’Abagati. Ya Asafu.
2Nimuvugirize impundu Uhoraho, we mbaraga zacu,
nimuhimbaze Imana ya Yakobo;
3Ngaho nimuririmbe, muvuze ishako,
mucurange inanga, ijyane n’iningiri;
4nimuvuze impanda ku mboneko y’ukwezi,
no ku nzora yako, umunsi wacu w’ibirori.
5Iryo ni itegeko muri Israheli,
ryishyiriweho n’Imana ya Yakobo,
6itegeko yashinze inzu ya Yozefu,
igihe yibasiye igihugu cya Misiri.
Ndumva imvugo idasanzwe ngo
7«Urutugu rwe naruruhuye umuzigo,
n’ibiganza bye birekura agatebo!
8Igihe untakambiye uri mu kaga, ndagutabara;
ngusubiza nihishe mu bicu no mu nkuba,
nkugeragereza ku mazi y’i Meriba. (guceceka akanya gato)
9Umva, muryango wanjye, nkuburire,
Israheli, iyaba washoboraga kunyumva!
10Iwawe ntihakabe imana yindi,
ntugapfukamire imana y’imvamahanga!
11Ndi Uhoraho, Imana yawe,
yakuvanye mu gihugu cya Misiri;
wasamure cyane umunwa wawe, nzawuzuza.
12Nyamara, umuryango wanjye ntiwumvise ijwi ryanjye,
kandi Israheli ntiyanyumvira;
13nuko mbarekera ubugundire bw’umutima wabo,
ngo bikurikirire ibyifuzo byabo.
14Iyaba ariko umuryango wanjye wanyumvaga!
Iyaba Israheli yagenderaga mu nzira zanjye,
15mu kanya gato nakubita abanzi bayo,
ngacyamurira ikiganza ku bayirwanya,
16abanga Uhoraho bagatangira kumukeza,
bagahora bakangaranye ubuziraherezo!
17Naho umuryango wanjye nkawutungisha ingogore y’ingano,
maze nkawuhaza ubuki bwo mu rutare!»

Currently Selected:

Zaburi 81: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 81