Zaburi 79
79
Amaganya yatewe n’isenywa rya Yeruzalemu n’Ingoro#79.0 . . . Yeruzalemu n’Ingoro: reba ibyavuzwe kuri Z 74; ni kimwe rwose n’ibyo muri iyi zaburi.
1Ni zaburi ya Asafu
Mana, abanyamahanga barakurengereye,
bahumanije Ingoro yawe ntagatifu,
Yeruzalemu bayihinduye amatongo.
2Imirambo y’abagaragu bawe,
bayigaburiye ibisiga byo mu kirere;
imibiri y’abayoboke bawe,
bayigaburira inyamaswa zo ku gasozi.
3Amaraso yabo bayamennye nk’umuvu w’amazi,
mu mpande zose za Yeruzalemu,
kandi nta wasigaye ngo abahambe.
4Abaturanyi bacu baradutuka,
twahindutse insuzugurwa mu badukikije.
5Mbese Uhoraho, uzarakara na ryari?
ishyari ryawe se rizakomeza rigurumane nk’umuriro?
6Ahubwo curira uburakari bwawe
kuri ariya mahanga atakuzi,
no kuri biriya bihugu bitakwiyambaza,
7kuko bariye Yakobo, umuryango wawe,
bakayogoza umutungo we.
8Ntuduhore ibicumuro by’abasekuruza bacu,
udusanganize bwangu impuhwe zawe,
kuko tugeze ahaga!
9Dutabare, Mana y’agakiza kacu,
ugiriye ikuzo ry’izina ryawe;
turokore, maze utubabarire ibyaha byacu,
ugiriye izina ryawe.
10Ni iki cyatuma amahanga avuga ngo
«Mbese Imana yabo iba hehe?»
Nibabimenye, natwe tubyirebere,
ko uhorera amaraso y’abagaragu bawe.
11Wumvane impuhwe amaganya y’ababoshye;
wowe ufite ubushobozi
umenye ubuzima bw’abaciriwe urwo gupfa.
12Nyagasani, inabi wagiriwe n’abaturanyi bacu,
urayikube karindwi ibashegeshe umutima.
13Naho twebwe, umuryango wawe, ubushyo wiragiriye,
tuzakuririmbire ibisingizo iteka,
mu mbyaro zose twamamaze ikuzo ryawe.
Currently Selected:
Zaburi 79: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.