YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 60

60
Isengesho rusange ry’imbaga imaze kuneshwa mu ntambara#60.0 . . . kuneshwa mu ntambara: iyi zaburi ni amaganya y’umuryango wose. Igice cya mbere 3–7), kiravuga ukuntu Abayisraheli baneshejwe bikomeye, igihugu kikayogozwa ndetse na bo ubwabo bagahunga, bakaba rero batakambira Imana ngo ibatabare. Naho igice cya kabiri 8–10), ni impanuro ikubiyemo igisubizo cy’Imana: iramenyesha ko igiye kongera gusesekaza ububasha bwayo mu migi no mu miryango ya Israheli (Sikemu, Sukoti, Gilihadi, Manase, Efurayimu, Yuda), igafatanya na yo gutsinda ibihugu byabateraga (Mowabu, Edomu, Abafilisiti). Mu gice cya gatatu 11–14), umuryango uribaza iki kibazo: ni nde uzanyobora akampa gutsinda? Igisubizo kirumvikana; ni Imana ubwayo.
1Igenewe umuririmbisha. Iririmbwa nk’iyitwa «Lisi y’Isezerano». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Igenewe kwigisha.
2Yahimbwe igihe Dawudi arwanye n’Abanyaramu bo muri Mezopotamiya, kimwe n’ab’i Soba; hanyuma Yowabu yahindukira akanesha Edomu, basakiraniye mu mubande w’Umunyu, akajujubya abantu ibihumbi cumi na bibiri.
3Mana yacu, waradutaye, turatagarana;
wari waturakariye, ariko ongera udukomeze.
4Wahungabanyije isi, urayisatagura;
none gira usane ibyuho byayo, kuko igiye kuriduka!
5Umuryango wawe wawugejeje ahaga,
maze utunywesha divayi isindisha#60.5 divayi isindisha: iyo bashaka kuvuga ni divayi mbi, umuntu ahita asinda akiyikoza mu kanwa. Ibyo byashushanyaga igihano Imana yahaye umuryango wayo.! (guceceka akanya gato)
6Abakubaha wabahaye ikimenyetso,
ugira ngo bahunge abarashi!
7Kugira ngo inkoramutima zawe zirokoke,
dukirishe indyo yawe, maze udusubize.
8Imana yavugiye mu Ngoro yayo ntagatifu, iti «Ndatsinze!
Negukanye Sikemu, umubande wa Sukoti nywucemo imigabane!
9Gilihadi ibaye iyanjye, na Manase ni iyanjye;
Efurayimu ihindutse ingofero y’icyuma nambaye ku mutwe,
naho Yuda ni inkoni yanjye y’ubutegetsi;
10Mowabu yo ibaye igikarabiro niyuhagiriramo,
inkweto zanjye nkazirambika kuri Edomu,
ngakoma akamu, nteye Ubufilisiti.»
11Ni nde uzanjyana mu mugi ucinyiye,
ni nde uzangeza muri Edomu?
12Nta wundi utari wowe, Mana yadutaye,
none ukaba utagitabarana n’ingabo zacu.
13Gira uze udutabare, udufashe kurwanya abanzi,
kuko ubuvunyi buturuka ku bantu ari nta cyo bugeraho.
14Nituba hamwe n’Imana ni bwo tuzatsinda,
ni yo izaribata abanzi bacu.

Currently Selected:

Zaburi 60: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in