YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 61

61
Isengesho risabira umwami#61.0 . . . risabira umwami: uwahimbye iyi zaburi ni umulevi wajyanywe bunyago «mu mpera z’isi»; arasaba Imana rero kumugarura i Yeruzalemu, ari yo rwa rutare rurerure ararikiye (2–4). Mbega uko yakwishima aramutse yongeye gutura mu ihema ry’Uhoraho (= Ingoro ye; 5–6). Nyuma agasoza Isengesho rye asaba Uhoraho kwita ku mwami (7–8), kandi na we ubwe akiyemeza kuzacurangira Imana ye ubuziraherezo (9).
1Igenewe umuririmbisha, igaherekezwa n’inanga y’imirya. Iri mu zo bitirira Dawudi.
2Mana yanjye, umva ugutakamba kwanjye,
uhugukire isengesho ryanjye.
3Aho ndi ku mpera z’isi, ni wowe niyambaza
iyo umutima wanjye wacitse urukendero.
Uzanjyana unshyire hejuru y’urutare rurerure ntakwigezaho,
4kuko ari wowe buhungiro bwanjye,
n’umunara udahangarwa, imbere y’abanzi banjye.
5Icyampa ngo nibere mu ihema ryawe iteka ryose,
akaba ari ho mpungira, nkihisha mu mababa yawe! (guceceka akanya gato)
6Koko, Mana yanjye, wumvise imihigo nakugiriye
maze abatinya izina ryawe ukabaha umugabane bakwiye.
7Uhe umwami kumara iminsi n’iminsi,
imyaka ye ihinduke ibisekuruza n’ibisekuruza.
8Nateke ijabiro ubuziraherezo mu maso y’Imana,
ineza n’ubudahemuka byayo bimurinde.
9Ubwo rero nzacurangira izina ryawe ubuziraherezo,
kandi nubahirize buri munsi imihigo nakugiriye.

Currently Selected:

Zaburi 61: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in