Zaburi 59
59
Isengesho ry’umuntu abanzi bamereye nabi#59.0 . . . bamereye nabi: muri iyi zaburi imivumo n’ibisingizo bigiye bivangitiranyije: uwayihimbye ameze nk’aho ari umuyoboke w’Uhoraho ubana n’abanyamahanga mu gihugu cya kure, cyangwa se uba i Yeruzalemu ariko abaturage baho benshi bakaba barataye iyobokamana ryabo.
1Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Witsemba». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Yayihimbye igihe Sawuli yohereje abantu ngo bagote urugo rwe bamwice.
2Mana yanjye, nkiza abanzi banjye,
undinde abaje kuntera.
3Nkiza abagiranabi,
unkure mu maboko y’abantu b’imenamaraso.
4Koko rero ngaha baciye igico ari jye bibasiye,
Uhoraho, dore abanyamaboko bakoraniye kuntera,
kandi nta kosa nta n’icyaha nakoze!
5Nta kibi cyangaragayeho, ariko dore bahururiye kuntega.
Kanguka, uze aho ndi wirebere nawe,
6wowe Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli!
Kanguka, uhe ibihano ariya mahanga yose;
abo bagambanyi b’abagiranabi, ntugire n’umwe ubabarira! (guceceka akanya gato)
7Nimugoroba bagaruka bakankama nk’imbwa,
bakazenguruka umugi wose.
8Dore ngabo! Urwasaya rwabo rwuzuye urukonda,
bafite inkota ku binwa byabo.
Mbese hari ubumva?
9Wowe, Uhoraho, urabaseka,
abo banyamahanga bose ukabahinyura!
10Mbaraga zanjye, ni wowe ndangamiye,
Imana ni yo buhungiro bwanjye butavogerwa.
11Imana yuje ineza irangoboka,
maze ikampa guhinyura abanyubikiye bose.
12Wihutiraho ngo ubice,
ejo umuryango wanjye utava aho ubyibagirwa,
ahubwo imbaraga zawe nizibatigise, zibacishe bugufi,
Nyagasani, ngabo yacu nikingira!
13Iyo babumbuye umunwa gusa, bahita bagwiza ibyaha:
bazahanirwe ubwirasi bwabo,
ku mpamvu y’imivumo n’ibinyoma bakwiza!
14Batsembane ubukana, ntihagire n’umwe uhonoka,
maze bamenye ko Imana ari yo iganje mu gihugu cya Yakobo,
kugeza ku mpera z’isi. (guceceka akanya gato)
15Nimugoroba bagaruka bakankama nk’imbwa,
bakazenguruka umugi wose,
16bakawuzerera bashaka ibyo barya;
baba batijuse, bagakesha ijoro baboroga.
17Jyeweho ndarata imbaraga zawe,
nkamamaza ineza yawe kuva mu gitondo,
kuko wambereye umurwa w’amakiriro,
n’ubuhungiro ku munsi w’amage.
18Nzagucurangira, wowe mbaraga zanjye,
wowe Mana imbereye umurwa w’amakiriro,
wowe Mana yuje ineza!
Currently Selected:
Zaburi 59: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.