YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 58

58
Imana ni umucamanza w’abacamanza b’isi#58.0 . . . abacamanza b’isi: umuririmbyi wa zaburi yatewe agahinda n’akarengane kose gakorerwa iruhande rwe, none arihaniza akomeje abanyabubasha n’abacamanza, kuko batarangiza neza umurimo Imana yabashinze (2–4). Banze kumva ibyo Imana ibabwira, mbese bameze nk’impiri yima amatwi nkana umureshyanzoka (5–6). Imana rero nibahane yihanukiriye (7–10), maze intungane zikurizeho kwishima (11–12).
1Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Witsemba». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi.
2Banyabubasha, aho muvuga koko ibihuje n’ubutabera?
Bana b’abantu, aho muca imanza mukurikije amategeko?
3Oya! Ahubwo mugira nabi nkana,
mugakwiza ku isi urugomo ruterwa n’ibiganza byanyu.
4Ni abagiranabi bayobye bakiri mu nda ya ba nyina,
bakaba n’abanyabinyoma barindagiye bakivuka!
5Ubumara bafite ni nk’ubumara bw’inzoka;
bameze nk’impiri y’igipfamatwi, yica amatwi nkana,
6igira ngo itumva ijwi ry’umugombozi,
n’ubwo yaba ari umugombozi w’umuhanga.
7Mana yanjye, menagura amenyo ari mu kanwa kabo,
Uhoraho, kura imikaka y’izo ntare!
8Nibamere nk’amazi atemba,
Imana nitamike imyambi yayo,
maze bahinduke imirara!
9Nibamere nk’ikinyamujongo kigenda gishonga;
nk’uko bigendekera ikirambu, na bo ntibakabone izuba!
10Uburakari bw’Imana nibwihutire kubatsemba,
kurusha uko umuriro utwika inkwi z’amahwa.
11Naho intungane izashimishwa no kubona uko ihorewe,
yogereze ibirenge byayo mu maraso y’abagiranabi.
12Maze rubanda bazavuge
bati «Koko ubusugire bw’intungane bubaho,
kandi hariho Imana ica imanza ku isi!»

Currently Selected:

Zaburi 58: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in