Zaburi 48
48
Siyoni, umusozi w’Imana#48.1 Siyoni, umusozi w’Imana: ni indirimbo ya Siyoni; irasingiza Imana yo yagobotoye umugi yitoranyirije mu nzara z’abanzi bawo bose. Ibyo ntibyabaye rimwe gusa; twashobora no kwibuka ukuntu umugambi w’umwami wa Samariya n’uwa Damasi wo gutera Akabu waburiyemo mu mwaka wa 735 (Iz 7,1; 2 Bami 16,5–9), cyangwa se ukuntu Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, yagombye gutahuka huti huti mu mwaka wa 701 (Iz 37,36–37; 2 Bami 19,35–37).
1Ni indirimbo iri muri zaburi z’abahungu ba Kore.
2Uhoraho ni igihangange akwiriye gusingirizwa bihebuje
mu murwa w’Imana yacu.
3Umusozi we mutagatifu urajimije mu bwiza,
ukanezeza isi yose!
Umusozi wa Siyoni uri hariya mu majyaruguru,
ni wo wubatseho umurwa w’umwami w’igihangange;
4Imana ituye hagati mu ngoro zaho,
ikaherekanira ko ari yo buhungiro butavogerwa.
5Dore abami bari bawibasiye,
bashyira nzira icyarimwe;
6ngo bawurabukwe, bose bagwa mu kayubi, ubwoba burabataha,
maze amaguru bayabangira ingata!
7Umushyitsi ubafatira aho ngaho,
baratengurwa nk’umugore wafashwe n’ibise.
8Ubwo bari batewe n’umuyaga w’iburasirazuba,
wa wundi umenagura amato manini y’i Tarishishi.
9Uko twabyumvise, ni ko twabyiboneye,
mu murwa w’Imana yacu,
mu murwa w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo,
wa wundi Imana ishyigikiye ubuziraherezo. (guceceka akanya gato)
10Mana yacu, duhora tuzirikana ineza yawe,
duteraniye mu Ngoro yawe nyirizina.
11Ak’izina ryawe, Mana yacu,
n’ibisingizo byawe byarasakaye kugera ku mpera z’isi.
Ukuboko kwawe guharanira ubutabera,
12umusozi wa Siyoni uranezerewe,
n’imigi ya Yuda yose irasabagizwa n’ibyishimo,
yishimiye uburyo uca imanza.
13Nimuzenguruke inkuta zikikije Siyoni,
mubare iminara ihari;
14mwitegereze inkike zayo,
mubarure ingoro zubatsemo,
maze muzabwire abo mu gisekuru gitaha
15ko iyi Mana ari yo Mana yacu iteka ryose,
akaba ari na yo ituyobora!
Currently Selected:
Zaburi 48: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.