YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 49

49
Ibintu ni ubusa#49.1 Ibintu ni ubusa: umunyabuhanga arashishikariza abigishwa be (ndetse n’abantu bose) gutekereza hamwe na we ku kibazo gikomeye (2–5): ese ab’intungane bakwiye kubabazwa no kubona abagome n’abajura biratana ubukungu bwabo (6–7)? Umunyabuhanga we arabona ubwo bukungu bwose bw’umugome budashobora kumukiza urupfu rumwugarije (8–21). Ubwo se noneho, amahirwe nyakuri nta handi yabarizwa? Umurongo wa 16 uvuga ko amaherezo y’intungane atandukanye n’ay’abagome, ndetse ko Imana mu rukundo rwayo izakura abayo ku ngoyi z’ikuzimu.
1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi y’abahungu ba Kore.
2Nimwumve ibyo ngiye kuvuga, miryango mwese,
nimutege amatwi, mwumve neza, abatuye isi mwese,
3rubanda rugufi namwe abakomeye,
abakire namwe abakene, mbese mwese uko mungana!
4Umunwa wanjye ugiye kuvuga amagambo y’ubuhanga,
n’umutima wanjye uzirikane ibiboneye.
5Amatwi yanjye ahugukiye kumva umugani,
igiteye inkeke ngisobanuze umurya w’inanga.
6Ni kuki nagira ubwoba mu minsi mibi,
ngatinya ubugome bw’inyaryenge zinkikije,
7cyangwa abantu biringira ubukungu bwabo,
maze bakiratana ko batunze byinshi?
8Nta muntu n’umwe wabitanga ngo bimucungure,
cyangwa ngo abihe Imana bimubere ingwate.
9N’uwatanga ibingana bite ngo agure ubuzima,
namenye ko amaherezo buzazima burundu.
10None se hari uwabaho ubuziraherezo,
akaguma aho adateze kujya mu mva?
11Mbese ntimuhora mubona uko urupfu rutwara abanyabwenge,
kimwe n’uko ruhitana umusazi n’umupfayongo,
maze ibintu bari bafite bikaribwa n’abandi?
12Mu mva ni ho bazatura imyaka n’imyaka,
maze abe ari ho baguma ubuziraherezo,
kabone n’ubwo biyitiriye imisozi yabo.
13Koko umuntu woga mu bukire ntamara kabiri;
amera nk’itungo ryanogotse.
14Ngayo amaherezo y’abiyemera,
n’ay’abanyurwa n’ibyo bivugaho. (guceceka akanya gato)
15Babyagiye ikuzimu nk’intama mu gikumba;
Nyirarupfu akaba ari we ubashorera abajyana mu rwuri,
maze bwacya, abantu b’intungane bakabagenda hejuru;
isura bahoranye ikayokera ikuzimu,
bazabe ari ho batura iteka.
16Naho jyewe, Imana yiyemeje kundokora,
no kungobotora ku ngoyi z’ikuzimu! (guceceka akanya gato)
17Ntibikagukange rero nubona umuntu abaye umukire,
n’ubwamamare bwe bukagenda bwiyongera;
18kuko umunsi yapfuye, nta na kimwe azajyana ikuzimu,
n’icyubahiro yari afite ntazakimanukana iyo ngiyo.
19Akiriho yajyaga yirya icyara, akishimagiza,
ati «Dore barakurata, kuko byose byaguhiriye!»
20Nyamara ntazabura kujya aho abakurambere be bagiye,
bo batazongera kubona izuba ukundi!
21Koko umuntu woga mu bukire ntamara kabiri,
amera nk’itungo ryanogotse!

Currently Selected:

Zaburi 49: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in