Zaburi 29
29
Igihe Imana yigaragaje mu nkuba zesa#29.1 . . . mu nkuba zesa: iyi zaburi iravuga iby’inkubi y’umuyaga uteye ubwoba warimo inkuba n’imirabyo wabanje guhuhera hejuru y’inyanja (3), no ku musozi wa Libani utsitseho amasederi atagira uko asa (5–6), hanyuma ukarengera mu butayu bwo mu majyepfo (7–9). Ibyo byose ni ibimenyetso bihamya ububasha n’ikuzo by’Imana, bikanashishikariza abantu kuyisingiriza mu Ngoro yayo hano ku isi (9) nk’uko isingirizwa mu Ngoro yayo mu ijuru (10).
1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
Nimwegurire Uhoraho, bana b’Imana,
nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha!
2Nimwegurire Uhoraho ikuzo rikwiriye izina rye!
Nimupfukamire Uhoraho, kuko yagaragaje ubutagatifu bwe!
3Ijwi ry’Uhoraho rihindiye hejuru y’amazi,
Imana Nyir’ikuzo ihindishije inkuba,
Uhoraho ahindiye hejuru y’amazi magari.
4Ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubukaka,
ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubuhangare.
5Ijwi ry’Uhoraho rihwanyagura ibiti by’amasederi,
Uhoraho agakonyagura amasederi yo muri Libani.
6Arakinagiza Libani nk’inyana y’umutavu,
n’ibisi bya Siriyoni nk’ishashi y’imbogo.
7Ijwi ry’Uhoraho riravundereza ibishashi by’umuriro.
8Ijwi ry’Uhoraho ritera ubutayu gutigita,
Uhoraho atera ubutayu bw’i Kadeshi gutenguka.
9Ijwi ry’Uhoraho rirakangaranya impara ziriho zibyara,
rigakokora amashyamba.
No mu Ngoro ye, byose bikavuga ngo «Habwa ikuzo!»
10Uhoraho aganje hejuru y’umwuzure,
Uhoraho atetse ijabiro ari umwami iteka.
11Uhoraho azaha umuryango we kugira amaboko,
Uhoraho azaha umuryango we umugisha wuje amahoro.
Currently Selected:
Zaburi 29: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.