Zaburi 28
28
Ugutakamba no gushimira#28.1 Ugutakamba no gushimira: mu gice cya mbere cy’iyi zaburi, umuntu w’intungane aratakambira Imana ngo imurinde ababisha (1–3), kandi inabahe igihano kibakwiye (4–5). Igice cya kabiri cyo, ni isengesho ryo gushimira Imana kuko itakijije uwayitakambiye wenyine (6–7), ahubwo ikarokora n’umwami hamwe n’umuryango wose (8–9).
1Iri mu zo bitirira Dawudi
Uhoraho, ndagutabaza,
Rutare rwanjye, ntiwice amatwi!
Kuko uramutse wicecekeye ntunyumve,
nasigara ndi nk’indembe iraye iri bupfe!
2Umva ijwi ryanjye ritakamba igihe ngutakiye,
n’igihe nerekeje ibiganza byanjye
ku Ngoro yawe ntagatifu.
3Ntunkumbane n’abagomeramana,
cyangwa hamwe n’abagizi ba nabi,
bavugana iby’amahoro n’abaturanyi babo,
nyamara mu mitima yabo haganje ububisha.
4Urabahe ibikwiranye n’imigirire yabo,
mbese ukurikije ububisha bw’ibikorwa byabo;
ubagenzereze ibikwiranye n’ibyo bakora,
ubiture ikibakwiriye!
5Ubwo batitaye ku byo Uhoraho yakoze,
ngo bahugukire ibikorwa by’amaboko ye,
nabararike hasi ubutazabegura.
6Nihasingizwe Uhoraho,
kuko yumvise ijwi ryanjye rimutakambira!
7Uhoraho ni we maboko yanjye n’ingabo nikingira,
umutima wanjye waramwiringiye, maze arantabara.
Ndasimbagizwa n’ibyishimo byansabye umutima,
maze nkamushimira muririmbira.
8Uhoraho ni we mbaraga z’umuryango we,
ni we buhungiro bukiza intore ye.
9Kiza umuryango wawe,
uhe umugisha abo wagize imbata zawe;
babere umushumba, uzahore ubaragiye iteka!
Currently Selected:
Zaburi 28: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.