Zaburi 30
30
Gushimira Imana nyuma y’amakuba akomeye#30.1 . . . amakuba akomeye: umuririmbyi wa zaburi arashimira Imana kuko yamukijije urupfu (2–6); aradutekerereza uko yacumuye kubera ubwirasi bwe (7), hanyuma akibutsa isengesho yavuganye ubwiyoroshye (9–11), n’ukuntu Imana yamugobotoye (12–13).
1Iyi zaburi ni indirimbo ijyana n’iyegurirwamana ry’Ingoro. Iri mu zo bitirira Dawudi.
2Ndakurata, Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe,
maze ntureke abanzi banjye banyigambaho.
3Uhoraho, Mana yanjye, naragutakiye, maze urankiza;
4Uhoraho, wanzamuye ikuzimu,
maze ungarurira kure nenda gupfa.
5Nimucurangire Uhoraho, mwebwe abayoboke be,
mumwogeze muririmba ubutungane bwe;
6kuko uburakari bwe butamara akanya,
naho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka;
ijoro ryose riba amarira gusa,
ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo.
7Jyewe, mu mudendezo narimo, naravugaga,
nti «Nta giteze kumpungabanya bibaho!»
8Uhoraho, ku neza yawe,
wari waranshyize ahirengeye.
Ariko ugeze aho umpisha uruhanga rwawe,
maze ndakangarana.
9Ni bwo rero, Uhoraho, ngutabaje,
ntakambira Umutegetsi wanjye,
10nti «Wakunguka iki mbuze ubuzima?
Mpfuye bakampamba byakumarira iki?
Mbese hari ubwo umukungugu wabasha kugusingiza,
ukamamaza ubudahemuka bwawe?
11Uhoraho rero, nyumva, ungirire ibambe;
Uhoraho, urambere umuvunyi!»
12Nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino,
ikigunira nari nambaye ugisimbuza imyenda y’ibirori.
13Ni yo mpamvu umutima wanjye uzakuririmba ubudatuza,
Uhoraho Mana yanjye, nzagusingiza iteka ryose.
Currently Selected:
Zaburi 30: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.