Zaburi 27
27
Uri kumwe n’Imana nta cyo yikanga#27.1 . . . nta cyo yikanga: umuherezabitambo cyangwa umulevi, arashaka kwibera mu Ngoro y’Imana mu buzima bwe bwose (4–5), akajya atura ibitambo, akanaririmbira Uhoraho kandi akamucurangira (6). Ariko hari abanzi benshi bamutangatanze impande zose n’ababisha bamugose (2—3.6; 12), bigatuma yibwira ko bose bamutereranye uretse Imana yonyine (10). Arayitakambira rero n’umutima we wose ngo itamuhisha uruhanga rwayo, cyangwa ngo imuzinukwe (7—9.12). Arizera ko azabona ubwikingo mu Mana (5), ikazamuyobora inzira itunganye (11.13–14).
1Iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,
ni nde wantera ubwoba?
Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,
ni nde wankangaranya?
2Igihe abagiranabi bampagurukiye
kugira ngo bandye mbona,
abo banzi banjye bandwanya,
ni bo ahubwo badandabirana, bakitura hasi!
3Kabone n’aho igitero cyose cyaza,
kigashinga ingando kinyibasiye,
umutima wanjye nta bwoba wagira na busa;
n’aho intambara yarota, nakomeza kwizera.
4Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,
kandi nkaba ngikomeyeho,
ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,
iminsi yose y’ukubaho kwanjye,
kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho,
kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.
5Koko rero, igihe cy’amage,
ampa aho nikinga mu nzu ye,
akampisha mu bwihugiko bw’ihema rye,
akanshyira ahantu hakomeye nk’urutare.
6None ubu ngubu umutwe wanjye uremaraye,
ku buryo ndebera ku rutugu abanzi bankikije.
Ngiye mu Ngoro ye nakereye gutura ibitambo,
ndirimbire Uhoraho kandi mucurangire.
7Uhoraho, umva ijwi ryanjye, ndagutakira;
gira ibambe, unsubize!
8Umutima wanjye wanyibukije ijambo ryawe,
wowe wavuze uti «Nimushakashake uruhanga rwanjye!»
None rero, Uhoraho, ni rwo nshakashaka,
9ntumpishe uruhanga rwawe!
Wirakara ngo uhinde umuyoboke wawe,
ni wowe muvunyi wanjye;
ntunzinukwe ngo untererane,
wowe Mana nkesha agakiza!
10N’aho data na mama bantererana,
Uhoraho we yanyakira!
11Uhoraho, nyereka inzira yawe,
unyuze mu nzira iboneye,
n’ubwo hariho abanyubikiriye.
12Ntungabize ababisha banjye bandwaye inzika;
dore abashinjabinyoma banyibasiye,
bariho barancumbira urugomo.
13Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,
mu gihugu cy’abazima.
14Ihangane, wizigire Uhoraho,
ukomeze umutima, ube intwari!
Rwose, wiringire Uhoraho!
Currently Selected:
Zaburi 27: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.