Zaburi 26
26
Isengesho ry’umuntu utacumuye#26.1 . . . umuntu utacumuye: umuntu wugarijwe n’ibyago, aratakambira Imana. Arizera ko Imana izibuka ko ari umuziranenge, kandi agatanga ingero zihamya ko atigeze acumura: uretse no kuba azirana n’abagiranabi bose (4–5), ntahwema kujya gusingiriza Imana mu Ngoro (6–8). Arasaba Imana kutazagira ubwo yifatanya n’abagome (9–10), ahubwo azahore agendera mu budahemuka (11–12).
1Iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho, ndenganura,
kuko ndi indakemwa mu mibereho,
nkaba nizeye Uhoraho ubutagoragora.
2Uhoraho, nsuzuma, ndetse nushaka ungerageze,
maze usukure ubura bwanjye n’umutima wanjye;
3urukundo rwawe ni rwo mpora ndangamiye,
kandi nkagenda nkurikiye ukuri kwawe.
4Sinigeze nicarana n’abanyabinyoma,
cyangwa ngo ngenderere abantu b’indyarya;
5nzirana n’aho abagiranabi bateraniye,
sinigeze nicarana n’abagomeramana.
6Nkaraba ibiganza byanjye, mpamya ko ndi umwere,
kugira ngo mbone ubwegera urutambiro rwawe, Uhoraho,
7maze nkagenda mpanitse indirimbo zigusingiza,
kandi ari na ko ntondagura ibitangaza byawe byose.
8Uhoraho, nkunda cyane Ingoro uganjemo,
aho hantu ikuzo ryawe rituye.
9None rero, ntunshyire mu rwego rumwe n’abanyabyaha,
cyangwa ngo unshyire hamwe n’abantu b’abicanyi.
10Dore ibiganza byabo birarangwa n’ishyano bakoze,
n’ukuboko kwabo kw’indyo gucigatiye za ruswa.
11Naho jyewe mpora ngendana ubudahemuka;
Uhoraho, nkiza, ungirire ibambe.
12Ikirenge cyanjye gihora gishinze ahantu hategamye,
ngasingiriza Uhoraho mu materaniro.
Currently Selected:
Zaburi 26: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.