YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 25

25
Isengesho rivugwa igihe cy’amakuba#25.1 . . . igihe cy’amakuba: umuyoboke w’Uhoraho, wugarijwe n’abanzi benshi bakamutera gukuka umutima, aratakambira Imana ngo imubabarire ibibi yakoze, kandi ize kumutabara.
1Iri mu zo bitirira Dawudi.
Alefu
Uhoraho, ni wowe umutima wanjye urangamiye.
2Ni wowe niringiye, Mana yanjye.
Beti
Ndakwiragije, sinzakorwe n’ikimwaro,
n’abanzi banjye ntibazanyishimeho!
Gimeli
3Ntihakagire n’umwe mu bakwiringira ukorwa n’ikimwaro,
ahubwo abaguhemukaho nta mpamvu
bazabe ari bo bakorwa n’isoni!
Daleti
4Uhoraho, menyesha inzira zawe,
untoze kugenda mu tuyira twawe.
He
5Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,
kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.
Vawu
Iminsi yose ni wowe niringira.
Zayini
6Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo
wagaragaje kuva kera na kare.
Heti
7Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,
ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,
ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.
Teti
8Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,
ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.
Yodi
9Abiyoroshya abaganisha ku butungane,
abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.
Kafu
10Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka,
akabigirira abakomera ku isezerano rye no ku mategeko ye.
Lamedi
11Girira izina ryawe, Uhoraho,
maze umbabarire ibicumuro byanjye, kuko bikabije!
Memu
12Niba hari umuntu waba atinya Uhoraho,
Uhoraho amwereka inzira agomba kunyura.
Nuni
13Umutima we uhorana ihirwe,
n’abamukomokaho bakazatunga igihugu.
Sameki
14Ibanga ry’Uhoraho ribwirwa abamutinya,
maze akabamenyesha isezerano rye.
Ayini
15Amaso yanjye mpora nyahanze Uhoraho,
kuko ari we ugobotora amaguru yanjye mu mutego.
Pe
16Nyerekezaho amaso yawe, ungirire imbabazi,
kuko ndi inkeho nkaba n’umunyabyago.
Tsade
17Akababaro mfite mu mutima ntikagira urugero,
gira umvane mu magorwa ndimo.
Kofu
18Reba akaga n’imiruho mfite,
maze unkize ibyaha byanjye byose!
Reshi
19Reba ukuntu abanzi banjye ari benshi cyane,
n’ukuntu banyanga urunuka.
Shini
20Rinda amagara yanjye, undokore,
singakorwe n’ikimwaro ngufiteho ubuhungiro.
Tawu
21Ubuziranenge n’umurava birankomeze,
kuko ari wowe niringiye, Uhoraho.
22Mana, gira ubohore Israheli,
uyikure mu magorwa yayo yose!

Currently Selected:

Zaburi 25: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 25