Zaburi 24
24
Uhoraho atahana ishya mu Ngoro ye#24.1 . . . mu Ngoro ye: iyi zaburi igenewe gufasha umuntu kujya mu Ngoro y’Imana. Mu gice cya mbere, kimwe no muri zaburi ya 15, umwanditsi amubwira uko agomba kwifata mu mutima we (1–6). Naho igice cya kabiri, kiradutekerereza ukuntu batambagizaga Ubushyinguro bw’Isezerano bwabaga buhetswe n’abalevi (7–10): iyo babaga bageze imbere y’amarembo, abalevi barayabwiraga ngo nakinguke yaguke, maze umwami w’ikuzo abone uko yinjira iwe. Abanyanzugi bakababaza bati «Uwo mwami w’ikuzo ni nde?» Bamara kumenya ko ari Uhoraho, we Mwami rukumbi wuje ikuzo, bagahita bakingura amarembo, maze abatambagiraga bose bakinjira, basabwe n’ibyishimo.
1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo,
yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.
2Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,
anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.
3Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,
maze agahagarara ahantu he hatagatifu?
4Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye,
ntararikire na busa ibintu by’amahomvu,
kandi ntarahire ibinyoma.
5Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,
n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.
6Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,
bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo. (guceceka akanya gato)
7Marembo, nimwaguke,
namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke,
maze hinjire umwami wuje ikuzo!
8Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde?
Ni Uhoraho, Umunyabubasha, Umudatsimburwa,
ni Uhoraho, Umudatsimburwa ku rugamba.
9Marembo, nimwaguke,
namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke,
maze hinjire umwami wuje ikuzo!
10Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde?
Uhoraho, Umutegeka w’ingabo,
ni we mwami wuje ikuzo. (guceceka akanya gato)
Currently Selected:
Zaburi 24: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.