Zaburi 22
22
Isengesho ry’umuyoboke w’Imana uri mu magorwa#22.1 . . . uri mu magorwa: iyi zaburi itugera ku mutima irimo ibice bibiri binyuranye. Mbere na mbere (2–22), umuririmbyi wayo araganya kubera amakuba amwugarije, kandi akibwira ko Uhoraho yamutereranye, nyuma ariko aza gushimira kuko yaronse umukiro yasabaga ashishikaye (23–32).
1Igenewe umuririmbisha. Bayiririmba bakurikije injyana y’iyitwa «Imparakazi yo mu museke». Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana#22.2 . . . cyatumye untererana: ayo magambo na Yezu yayavugiye ku musaraba asenga, mbere y’uko aca (Mt 27,46).?
Uri kure, ntuntabara; ndatakamba ntiwumve!
3Mana yanjye, ku manywa nirirwa ntabaza, ariko ntunsubize,
ndetse na nijoro sinigera nduhuka.
4Nyamara ni wowe Nyir’ubutagatifu,
ugahora usingizwa na Israheli!
5Abakurambere bacu bajyaga bakwiringira,
bajyaga bakwiringira, maze nawe ukabakiza.
6Iyo bagutakiraga warabumvaga bakarokoka,
barakwiringiraga, ntibakorwe n’ikimwaro.
7Jyeweho ariko sinkiri umuntu,
nsigaye ndi nk’umunyorogoto;
nabaye igiterashozi mu bantu, rubanda bakampa akato.
8Abambonye bose barankwena,
bakampema kandi bakazunguza umutwe,
9bavuga bati «Ko yiringira Uhoraho, ngaho namubohore!
Ngaho namukize, umva ko amukunda!»
10Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama,
unshyira mu maboko ye ngo mererwe neza.
11Ni wowe neguriwe kuva nkivuka,
uba Imana yanjye kuva nkiva mu nda ya mama.
12None rero, wimba kure, kuko nagirijwe n’amagorwa,
nkaba ndafite kirengera!
13Dore ibimasa byinshi byica birankikije,
dore amapfizi y’i Bashani#22.13 amapfizi y’i Bashani: ibimasa byo muri ako karere k’iburasirazuba bwa Yorudani, abantu bari bazi ko bifite ingufu kandi bikagira umwaga; ni na yo mpamvu abagome n’abicanyi babagereranyaga na byo. yantangatanze;
14binshinyikiye ibyinyo,
boshye intare zishihagura, ari na ko zitontoma.
15Amagara arancika nk’amazi atemba,
ingingo zanjye zose zarekanye.
Umutima wanjye umeze nk’ibishashara,
uranshongera mu nda nyirizina.
16Umuhogo wanjye wumiranye nk’urujyo,
ururimi rwanjye rumfata mu nkanka:
ahasigaye ni aho kundenzaho agataka!
17Rwose, imbwa nyamwinshi zankubakubye,
igitero cy’abagiranabi cyantaye hagati.
Bamboshye ibiganza n’ibirenge,
18amagufwa yanjye yose nayabara!
Baranyitegereza, bakanshungera,
19bigabanyije imyambaro yanjye#22.19 . . . imyambaro yanjye: igihe abasirikare bigabanyije imyambaro ya Yezu, n’ikanzu ye bakayikoreraho ubufindo (Yh 19,24), abakristu ba mbere babibonyemo ko hari hujujwe ibi byahanuwe. Naho igice cya kabiri cyose cy’iyi zaburi (23.32), babibonyemo nk’ubuhanuzi bwerekeye izuka rya Yezu.,
igishura cyanjye bakigiriraho ubufindo.
20None rero, Uhoraho, ntumbe kure,
wowe, mbaraga zanjye, banguka untabare!
21Rinda amagara yanjye ubugi bw’inkota,
gira ungobotore mu majanja y’imbwa;
22unkure mu rwasaya rw’intare,
ungobotore mu mahembe y’imbogo!
23Nzogeza izina ryawe mu bo tuva inda imwe,
ngusingirize mu ruhame rw’ikoraniro,
24nti «Yemwe, abubaha Uhoraho, nimumusingize!
Yemwe, bene Yakobo mwese, nimumukuze!
Yemwe, bene Israheli mwese, nimumutinye!»
25Kuko atigeze yirengagiza cyangwa ngo yinube
umunyabyago wazahajwe n’ubutindahare,
ngo amuhishe uruhanga rwe,
ahubwo akamwumva igihe amutakiye.
26Nyagasani, ni wowe nzaharira ibisingizo byanjye
mu ikoraniro rigari;
imbere y’abagutinya, nzubahiriza amasezerano nakugiriye.
27Abakene bazarya, maze bahage,
abashakashaka Uhoraho bazamusingiza, babwirana bati
«Murakarama mwese, munezerwe ubuziraherezo!»
28Isi yose, aho iva ikagera, izabyibuka
maze igarukire Uhoraho,
imiryango yose y’amahanga imupfukamire;
29kuko ubwami ari ubw’Uhoraho,
akaba ari we ugenga amahanga.
30Abakomeye bose bo ku isi baramupfukamiye,
ababereyeho kuzapfa bose bemeye kumugandukira.
31Urubyaro rwabo ruzamukeza,
ruzamenyekanye Uhoraho mu bisekuruza bizaza;
32ruzamamaza ubutungane bwe,
imbaga izavuka nyuma ruyitekerereze ibyo Uhoraho yakoze.
Currently Selected:
Zaburi 22: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.