Zaburi 21
21
Isengesho ryo gushimira Imana ibyiza yagiriye umwami#21.1 . . . ibyiza yagiriye umwami: iyi zaburi na yo ivuga ibyerekeye umwami wa Yuda (2 na 8), imeze nk’isengesho ryo gushimira Imana, rivugirwa umwami kuko yamuhaye gutsinda (2–3); kuva ubwo ingoma ye izarushaho kuba ikirangirire n’abanzi be barimbuke (4–14).
1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Uhoraho, umwami wacu anejejwe n’ububasha bwawe;
mbega ngo arishimira ubuvunyi bwawe!
3Wamuhaye icyo umutima we wifuzaga,
ntiwamwima icyo isengesho rye ryasabaga. (guceceka akanya gato)
4Kuko wamusanganije imigisha n’ihirwe,
maze ukamwambika ikamba rya zahabu inoze.
5Ubugingo yagusabaga, warabumuhaye,
umuha kuzaramba ubuziraherezo.
6Ubuvunyi bwawe bwamuhesheje ikuzo ryinshi,
umwungikanyaho icyubahiro n’ishema.
7Wamugize Ruhabwamigisha iteka ryose,
iruhande rwawe ahabonera ibyishimo.
8Rwose, umwami wacu yiringiye Uhoraho,
kandi ubuntu bw’Imana Isumba byose
buzamugira indatsimburwa.
9Ikiganza cyawe kizafata mpiri abakurwanya bose,
ukuboko kwawe gufate mpiri abakwanga bose;
10nuhinguka, bazahinduka nk’umuriro w’itanura.
Mu burakari bwe, Uhoraho azabaroha mu nyenga,
maze umuriro ubatwike, bakongoke.
11Imbuto yabo, uzayitsemba ku isi,
n’inyoko yabo uyirimbure mu bantu.
12N’aho baramuka bashatse kukugirira nabi,
uwo mugambi bakawunoza,
nta cyo bazashobora na busa;
13kuko uzabatera guhunga,
ukabanga umuheto wawe, maze ukabavuza imyambi.
14Uhoraho, hagurukana ububasha bwawe,
maze tuzaririmbe, ducurange ibigwi by’ubutwari ugira.
Currently Selected:
Zaburi 21: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.