YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 15

15
Ni nde unogeye Imana#15.1 Ni nde unogeye Imana?: Iyi zaburi na yo igenewe kwigisha. Usengera Imana mu Ngoro i Yeruzalemu yagombye kuba ameze ate? Ngicyo icyo abayoboke bibazaga mbere y’uko binjira mu kibuga cy’Ingoro (1). Naho abalevi bakabasubiza babibutsa bimwe na bimwe mu bibi bagomba kwirinda (2–5).?
1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho, ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe,
ngo ature ku musozi wawe mutagatifu?
2Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,
agakurikiza ubutabera,
kandi akavugisha ukuri k’umutima we.
3Ni umuntu utabunza akarimi,
ntagirire abandi nabi,
cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.
4Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,
maze akubaha abatinya Uhoraho;
icyo yarahiriye, n’aho cyamugwa nabi,
nta bwo yivuguruza.
5Iyo agurije undi, ntamutegaho urwunguko,
ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.
Ugenza atyo wese, azahora ari indatsimburwa.

Currently Selected:

Zaburi 15: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in