Zaburi 16
16
Uhoraho ni we munani wanjye#16.1 . . . munani wanjye: iyi ni zaburi y’amizero. Niba kera hari ubwo umwanditsi wa zaburi yaba yarigeze gukururwa n’ibintu by’isi, cyangwa yarohokeye ibigirwanama, noneho kuva ubu birarangiye: kuri we nta byishimo byaruta ibyo kwibanira n’Imana!
1Indirimbo ihebuje, iri mu zo bitirira Dawudi.
Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.
2Uhoraho ndamubwiye nti «Ni wowe Mutegetsi wanjye,
nta mahirwe yandi nagira atari wowe!»
3Ibigirwamana by’iyi si, bya binyamaboko byanshimishaga,
birarushaho gutwara benshi umutima, bakabyohokaho.
4Ariko jyeweho sinzongera kubitura ibitambo biseswa,
nta n’ubwo nzongera kubivuga mu mazina bibaho!
5Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,
uko nzamera ni wowe ukuzi.
6Umugabane negukanye uranshimishije,
umunani nahawe uranejereje.
7Ndashimira Uhoraho ungira inama,
ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.
8Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,
ubwo andi iruhande, sinteze guhungabana.
9Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe,
amagara yanjye akamererwa neza,
n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze;
10kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu,
kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana.
11Uzamenyesha inzira y’ubugingo;
hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,
iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.
Currently Selected:
Zaburi 16: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.