Zaburi 14
14
Ubugori bw’umuntu utemera Imana#14.1 . . . umuntu utemera Imana: iyi zaburi ni imwe muri za zindi zigenewe kwigisha. Umuririmbyi wayo yari yacitse intege agashaka kwiheba, kuko mu bo babanaga, basaga nk’aho nta n’umwe ucyubaha Imana cyangwa ngo agerageze gukora icyiza (1–3). Nyamara muri bene Yakobo, haracyarimo bamwe na bamwe b’intungane ari bo Imana izatabara (4–7).
1Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi.
Abapfayongo bihaye kuvuga
ngo «Nta Mana ibaho!»
Bapfuye umutima, biha gukora ibidakwiye,
nta n’umwe ugikora neza.
2Uhoraho, aho ari mu ijuru,
yarunamye yerekeje amaso kuri bene muntu,
ngo arebe niba hari n’umwe
ugifite ubwenge agashakashaka Imana.
3Ariko bose bararindagiye, bahujwe gusa n’ingeso mbi;
nta n’umwe ugikora neza,
habe n’umwe rwose!
4Koko abo bagizi ba nabi bose ni ibiburabwenge,
bo bihaye kurya imitsi y’umuryango wanjye,
barya icyari kiwutunze,
kandi ntibigere basenga Uhoraho.
5None dore batangiye guhinda umushyitsi,
kuko Imana ishyigikiye ab’intungane.
6Murannyega amizero y’umunyabyago,
nyamara Uhoraho ni we buhungiro bwe.
7Uwazana ngo umukiro wa Israheli uturuke kuri Siyoni!
Igihe Uhoraho azagarukira umuryango we,
bene Yakobo bazasagwa n’ibyishimo,
bene Israheli banezerwe bitavugwa!
Currently Selected:
Zaburi 14: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.