YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 141

141
Gusaba Uhoraho ngo aturinde ikibi cyose#141.0 . . . ngo aturinde ikibi cyose: iyi zaburi ni isengesho rya nimugoroba (2) ry’umuyoboke w’Uhoraho. Azi neza ko akenshi ashukwa n’urugero rubi rw’abagome bamukikije. Ni yo mpamvu asaba Imana akomeje kugira ngo itareka umutima we utwarwa n’ikibi.
1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho, ndagutabaza, tebuka umbe hafi!
Jya utega amatwi ijwi ryanjye igihe ngutakiye.
2Isengesho ryanjye niribe nk’ububani bucumbekera imbere yawe,
n’amaboko ndambuye abe nk’ituro rya nimugoroba.
3Uhoraho, genzura irembo ry’ururimi rwanjye,
ushyire umurinzi ku munwa wanjye.
4Ntureke umutima wanjye utwarwa n’ikibi,
ngo nohoke mu bikorwa by’ubugiranabi,
mfatanyije n’abantu b’abagome;
sinzasogongere na busa ku byo bakunda.
5Intungane inkubise impana, byo nabyemera:
biba ari ukungirira neza!
Naho amavuta y’abagiranabi, ntakangere ku mutwe bibaho,
ahubwo isengesho ryanjye rihore rirwanya ubugome bwabo!
6Abatware babo bazahananturirwa mu manga,
ni bwo bazumva ko amagambo yanjye yari aboneye.
7Nk’uko barima ubutaka, bakabutengura,
ni ko amagufwa yabo azanyanyagira mu marembo y’ikuzimu.
8Nyagasani Mana yacu, ni wowe mpanze amaso,
ni wowe mpungiraho, urandinde gupfa!
9Undinde imitego banshandikiye,
undinde n’imishibuka y’inkozi z’ibibi;
10abo bagiranabi abe ari bo bagwa mu mitego mitindi,
naho jye nyice iruhande nikomereze.

Currently Selected:

Zaburi 141: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in