Zaburi 142
142
Isengesho ry’umuntu utotezwa#142.0 . . . umuntu utotezwa: umuhimbyi w’iyi zaburi, yari akurikiranywe n’abanzi kandi adafite kirengera; nuko yiragiza Uhoraho yiyoroheje.
1Ni inyigisho iri mu zo bitirira Dawudi, ikaba n’isengesho yaba yaravuze igihe yari yihishe mu buvumo.
2Ndanguruye ijwi ntabaza Uhoraho,
ndanguruye ijwi ntakambira Uhoraho.
3Ndamutekerereza akababaro kanjye,
ndamurondorera akaga ndimo.
4Igihe ntakigira icyo nshoboye,
ni wowe umenya aho ngana;
mu nzira ngendamo bahanteze umutego.
5Reba iburyo, witegereze:
nta muntu n’umwe ukimenya!
Sinkigira amahungiro,
nta n’umwe ukinyitayeho!
6Ndagutakiye, Uhoraho,
mvuga nti «Ni wowe bwikingo bwanjye,
ni wowe mugabane wanjye ku isi y’abazima!»
7Wite ku miborogo yanjye, kuko ndi inkeho!
Nkiza abantoteza, kuko bandusha amaboko.
8Nkura mu buroko,
kugira ngo namamaze izina ryawe;
maze intungane zizankikize,
kuko uzaba wangiriye neza.
Currently Selected:
Zaburi 142: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.