Zaburi 13
13
Isengesho ry’utotezwa#13.1 Isengesho ry’utotezwa: natwe ubu, iyo tugeze mu kaga, hari ubwo tujya dutekereza ko Imana yatwibagiwe; nyamara ariko iyi zaburi itakambira Imana, kimwe na Bibiliya yose, bitwemeza ko Imana nta na rimwe itererana abayo.
1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Uhoraho, uzahereza hehe kunyibagirwa?
Uzampisha uruhanga rwawe kugeza ryari?
3Nzahereza hehe guhangayika,
buri munsi intimba inshengura umutima?
Umwanzi wanjye azahereza hehe kunyigambaho?
4Uhoraho Mana yanjye, irebere maze unsubize!
Murikira amaso yanjye, hato ntayabumbirako,
5maze umwanzi akigamba avuga ati «Ndamunesheje»,
n’abandi bandwanya bakishimira ko nabandagaye.
6Uhoraho, jyewe niringiye ubudahemuka bwawe;
umutima wanjye nunezezwe n’umukiro wawe,
ndirimbire Uhoraho kubera ibyiza yangiriye!
Currently Selected:
Zaburi 13: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.