YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 132

132
Indirimbo mu birori byo kwimura Ubushyinguro butagatifu#132.1 . . . Ubushyinguro butagatifu: ubwo iyi zaburi yahimbwaga, mbere y’ijyanwabunyago, yari isengesho risabira umwami. Uwayihimbye arasaba Imana ngo ijye yibuka ibyo Dawudi yayikoreye kera byose, cyane cyane ishyaka yayirwaniye igihe yimuriye Ubushyinguro bw’Isezerano i Yeruzalemu, akifuza no kuyubakira Ingoro. Ni na bwo Imana yamusezeranyije kuzamuha umugisha, we n’urubyaro rwe (2 Sam 6–7). Umuhimbyi w’iyi zaburi ashingiye kuri ayo masezerano, arasaba Uhoraho ngo ahe umwami uriho umugisha (10), awuhe n’umuryango wose (15–18). Naho nyuma y’ijyanwabunyago, birashoboka ko iyi zaburi bayivugaga basaba Imana ngo iboherereze umukiza yabasezeranyije, ari we Mwami‐Mucunguzi, mbese nk’uko banabisabaga muri zaburi ya 72 n’iya 89.
1Indirimbo y’amazamuko.
Uhoraho, ibuka Dawudi,
n’ubuyoboke bwe bwose,
2we warahiriye Uhoraho,
agasezeranya Nyir’Ububasha wa Yakobo,
3ati «Nta bwo nzinjira mu ihema ryanjye,
ngo ndambarare ku buriri bwanjye,
4ngo amaso yanjye ahumirize,
n’ingohe zanjye zitore agatotsi,
5ntarabonera Uhoraho ikibanza,
ntarabonera Nyir’ububasha wa Yakobo aho atura!»
6Twari twumvise ko buba i Efurata
twabusanze mu mataba y’i Yahari!
7Nimuhogi twinjire aho atuye,
dupfukame imbere y’umusego w’ibirenge bye!
8Haguruka, Uhoraho, uze mu buruhukiro bwawe,
wowe, n’Ubushyinguro bw’ububasha bwawe!
9Abaherezabitambo bawe nibambare ubutungane,
maze abayoboke bawe bavuze impundu.
10Girira umugaragu wawe Dawudi,
woye gutererana umwami wisigiye amavuta.
11Uhoraho yarahiye Dawudi,
ni indahiro atazivuguruzaho,
ati «Nzitoranyiriza umwe mu bahungu bawe,
nzamugire umwami uzakuzungura!
12Abahungu bawe nibakomeza isezerano twagiranye,
n’amatangazo nabamenyesheje,
abahungu babo na bo bazicara
ku ntebe yawe y’ubwami ubuziraherezo.»
13Kuko Uhoraho yihitiyemo Siyoni,
ashaka ko imubera ingoro,
14ati «Ni yo buruhukiro bwanjye iteka ryose,
ni ho nzatura kuko nabyifuje!
15Nzayiha umugisha, nyigwizemo ibiyitunga,
abakene bayo mbahaze umugati;
16abaherezabitambo bayo mbasesureho umukiro,
n’abayoboke bayo bazavuze impundu.
17Ni ho nzaturutsa inkomoko ya Dawudi,
nzahakomeze urumuri rw’intore yanjye.
18Abanzi be nzabakoza ikimwaro,
maze ikamba rye rizamubengeranireho.»

Currently Selected:

Zaburi 132: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in