Zaburi 131
131
Kwiyoroshya nk’ibitambambuga#131.1 . . . kwiyoroshya nk’ibitambambuga: umuririmbyi wa zaburi yanze rwose guhihibikanira ubukuru nk’abirasi, ahubwo yiyegurira Imana, uboshye igitambambuga kiri mu gituza cya nyina (1–2). Nguko uko Israheli na yo yagombye kwiringira Uhoraho (3).
1Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho, umutima wanjye nta cyo wakwiratana,
n’amaso yanjye nta cyo arangamiye;
nta bwo ndarikiye ubukuru,
cyangwa ibintu by’agatangaza bindenze.
2Ahubwo umutima wanjye uratuje, kandi uriyoroheje,
nk’umwana w’igitambambuga mu gituza cya nyina!
3Israheli, wiringire Uhoraho,
kuva ubu n’iteka ryose!
Currently Selected:
Zaburi 131: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.