YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 133

133
Amahirwe yo kubana kivandimwe#133.0 . . . kubana kivandimwe: iyi zaburi irarata amahirwe y’Abayisraheli bakoreye urugendo mu murwa mutagatifu i Yeruzalemu, ari na ho bibumbira hamwe, bakumva ko ari abavandimwe koko. Ariko kandi umuririmbyi yaba anayiratiramo ubumwe buhuza abaherezabitambo n’abalevi, kubera kubana mu Ngoro no mu Murwa mutagatifu.
1Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi.
Mbega ngo biraba byiza, bikananyura umutima,
kwibumbira hamwe, turi abavandimwe!
2Bimeze nk’amavuta y’umubavu asutswe mu mutwe,
agasesekara mu bwanwa, mu bwanwa bwa Aroni,
maze akamanukira ku ncunda z’umwambaro we.
3Bimeze nk’ikime cyo ku musozi wa Herimoni,
kisesa mu bitwa bya Siyoni!
Aho nyine ni ho Uhoraho yagishishirije imigisha,
hamwe n’ubugingo ingoma ibihumbi.

Currently Selected:

Zaburi 133: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in