Zaburi 130
130
Gusaba imbabazi z’ibyaha#130.1 Gusaba imbabazi z’ibyaha: kimwe na zaburi ya 51, iyi na yo ni ugutakamba k’umuntu wiyoroheje kandi wiringiye guhabwa imbabazi z’ibyaha. Uwayihimbye ntiyitwaza ibikorwa bye byiza, ahubwo arishingikiriza ku mbabazi n’ubudahemuka by’Imana.
1Indirimbo y’amazamuko.
Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure,
2Uhoraho, umva ijwi ryanjye.
Utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye!
3Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,
Nyagasani, ni nde warokoka?
4Ariko rero usanganywe imbabazi,
kugira ngo baguhoranire icyubahiro.
5Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose,
nizeye ijambo rye.
6Umutima wanjye urarikiye Uhoraho
kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke,
rwose kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke.
7Israheli niyizere Uhoraho,
kuko ahorana imbabazi,
akagira ubuntu butagira urugero.
8Ni we uzakiza Israheli
ibicumuro byayo byose.
Currently Selected:
Zaburi 130: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.