Zaburi 12
12
Imana izahana abanyabinyoma#12.1 Imana izahana abanyabinyoma: iyi zaburi irimo ugutakamba kw’intungane itabaza kuko yumva igeze aharenga, kandi ikaba itagishoboye guhangana n’abo bagome bose bayitangatanze (2–5). Ariko yizeye ko Imana izayitabara nta kabuza (6–9).
1Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’imirya munani. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Uhoraho, tabara! Nta ndahemuka ikibaho,
ukuri kwarazimiye mu bantu!
3Icyabo ni ukwirirwa babeshyana,
baryoshya akarimi n’umutima wuje uburyarya.
4Uhoraho nazibe akanwa k’abanyabinyoma,
n’ak’abaryoshya akarimi bose,
5bavuga ngo «Ijambo ni ryo ntwaro yacu,
tuzi kwivugira, ni nde waduhangara?»
6«Kubera ko abanyantege nke baryamirwa,
n’abakene bakanganyira,
jyewe ubu ngubu ndahagurutse,
— Uwo ni Uhoraho ubivuze—,
ntabaye uwo barenganya.»
7Amagambo y’Uhoraho ni amagambo arongorotse,
nka feza iva mu butaka, iyunguruwe karindwi.
8Uhoraho, ni wowe utwiragiriye:
uzaturinda iteka iriya nyoko mbi.
9Abagiranabi barabungera hose,
n’ubwomanzi bukiyongera mu bantu.
Currently Selected:
Zaburi 12: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.