Zaburi 128
128
Umuyoboke w’Imana ayigabanaho umugisha#128.0 . . . ayigabanaho umugisha: mu ngo, aho bihatira gukora ibyo Imana ishaka, ni ho kenshi na kenshi usanga ubwumvikane n’umutima mwiza.
1Indirimbo y’amazamuko.
Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,
agakurikira inzira ze!
2Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe,
uzahirwe kandi byose bigutunganire.
3Umugore wawe azamera nk’umuzabibu,
warumbukiye mu nzu yawe;
abana bawe bazamera nk’ingemwe z’imitini,
zikikije ameza yawe.
4Nguko uko ahabwa umugisha,
umuntu utinya Uhoraho.
5Uhoraho araguhere umugisha i Siyoni,
unagirire amahirwe muri Yeruzalemu,
iminsi yose y’ubugingo bwawe,
6maze uzabone abana b’abana bawe!
Amahoro arakaba kuri Israheli!
Currently Selected:
Zaburi 128: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.