YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 127

127
Uhoraho ni we soko y’ibyiza byose#127.0 . . . y’ibyiza byose: iyi zaburi igenewe mbere na mbere kwigisha. Umuntu nta cyo yashobora kugeraho, Uhoraho atabirimo. Ni we uha abamukunda ibyo bakeneye byose batabivunikiye, byaba ibibatunga ndetse n’urubyaro. Naho ucisha ukubiri n’ibyo Imana ishaka, yaba agokera ubusa.
1Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Salomoni.
Niba Uhoraho atari we wubatse inzu,
ba nyir’ukuyubaka baba bagokera ubusa.
Niba Uhoraho atari we urinze umugi,
abanyezamu bawo baba bagokera ubusa.
2N’aho mwabyuka mu gitondo cya kare kare,
n’aho mwaryama mukesheje,
mukanahirimbana mushaka ibibatunga,
na bwo mwaba mugokera ubusa;
ibyo byose Uhoraho abiha umukunzi we wisinziriye!
3Ni ukuri koko, abana umuntu abyaye ni ingabire y’Uhoraho,
abuzukuru n’abuzukuruza ni ingororano imuturukaho.
4Abana umuntu abyariye mu busore,
bameze nk’imyambi mu ntoki z’uri ku rugamba.
5Hahirwa umuntu wayujuje mu mutana we!
Nta bwo azaheranwa n’abanzi be,
igihe azaba akotana na bo ku irembo ry’umugi.

Currently Selected:

Zaburi 127: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in