Zaburi 126
126
Ibyishimo n’amizero by’abari barajyanywe bunyago#126.0 . . . abari barajyanywe bunyago: ni indirimbo y’abari barajyanywe bunyago i Babiloni, ikagaragaza ibyishimo bagize, igihe Sirusi, umwami w’Abaperisi, abemereye gusubira mu gihugu cyabo, muri 538. Bamwe muri bo bamaze gutahuka, bagasabira abakiri mu gihugu cya kure, kugira ngo na bo bazatahuke bidatinze. Muri iyi zaburi, uwayihimbye arabona imbaga y’abantu bakwiriye ubutayu batahuka, imeze nk’imivumba y’amazi yongera kuzuza imigezi iyo imvura y’umuhindo yahangutse (4). Nyuma y’ibyo ibyishimo bizaba byose.
1Indirimbo y’amazamuko.
Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,
twabanje kugira ngo turi mu nzozi!
2Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,
n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.
Nuko mu mahanga bakavuga
bati «Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza!»
3Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,
ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo!
4Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago,
ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu.
5Ni koko, umuhinzi ubibana amarira,
asarurana ibyishimo.
6Uko agiye, agenda arira,
yitwaje ikibibiro cy’imbuto;
yagaruka, akaza yishimye,
yikoreye imiba y’umusaruro.
Currently Selected:
Zaburi 126: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.