Zaburi 125
125
Imana irengera abayiringira#125.0 Imana irengera abayiringira: uwaje mu rugendo rutagatifu ageze i Yeruzalemu, aritegereza ukuntu uwo mugi wubatswe ku musozi wa Siyoni, kandi ukaba uzengurutswe n’inkike zikomeye, ziwurinda abanzi bose, agahita yumviraho ko ari na ko Imana irinda abayiringira bose.
1Indirimbo y’amazamuko.
Abiringira Uhoraho, bameze nk’umusozi wa Siyoni:
ntuhungabana, uhoraho iteka.
2Uko Yeruzalemu ikikijwe n’imisozi impande zose,
ni ko Uhoraho abumbatiye umuryango we,
kuva ubu n’iteka ryose.
3Nta na rimwe abategetsi b’abagiranabi
bazigabiza umugabane w’intungane,
ngo intungane na zo
zibe zararikira ubukozi bw’ibibi.
4Uhoraho, abeza ubagirire neza,
kimwe n’abafite umutima ugororotse.
5Naho abakurikiye inzira zigoramanze,
Uhoraho urabigizeyo, kimwe n’abateza abandi ibyago!
Amahoro arakaba kuri Israheli!
Currently Selected:
Zaburi 125: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.